Imurikiabakorwa ry’iminsi 3 ryasojwe abamutse ibikorwa byayo biyemeza kunoza ibyo bakora.

Abamuritse ibikorwa byabo bishimira ko wabaye umwanya mwiza wo kugaragaza ibyo bakora no kwigiranaho.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17.06.2023, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Bwana BANAMWANA Bernard ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie abagize inama y'umutekano itaguye, Komite Nyobozi ya JADF,abahagarariye urugaga rw'abikorera n'abafatanyabikorwa b'Akarere ka Ngoma basoje imurikabikorwa ry'Akarere ka Ngoma ryari rimaze iminsi 3 ribera muri Gare ya Ngoma.

 

Mu butumwa bw'umuyobozi w'Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie yagize ati: Nk'abafatanyabikorwa kumurika ibikorwa byabo ari umwanya mwiza wo kugaragariza abaturage ibyiza bakora asoza abashimira uruhare bagira mukwesa imihigo Akarere kaba karasinyanye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame igamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage b'Akarere ka Ngoma.

Perezida w'Inama Njyanama Bwana BANAMWANA Bernard yashimiye Akarere ndetse n'abafatanyabikorwa bako imikoranire myiza irangwa n'ubufatanye mu kuzamura iterambere ry'Akarere avuga ko imurikabikorwa ari umusaruro ukomoka ku miyoborere myiza y'igihugu cyacu akomeza ashimangira ko ari n'uburyo bwiza bwo kwigiranaho bityo abantu bakungurana ubumenyi bagamije kunoza ibyo bakora.

Igikorwa cyo gusoza imurikabikorwa cyaranzwe no gushimira abamuritse babaye indashikirwa kurusha abandi no gutanga icyemezo cy'ishimwe kubitabiriye imurikabikorwa bose ndetse habaho no kugaburira abana indyo yuzuye.

Back