Inades Formation Rwanda yatanze ibigega 200 byo gufata amazi y’imvura mu Karere ka Ngoma
Mu rwego rwo guteza imbere uburyo bwo kubika amazi no guhangana n’ingaruka z’imihindagurika ry’ibihe, Inades Formation Rwanda yatanze ibigega 200 byo gufata amazi y’imvura mu Karere ka Ngoma.
Iki gikorwa cyabereye mu Mirenge itanu ariyo Jarama, Sake, Gashanda, Mugesera na Murama, aho buri Murenge wahabwaga ibigega 40. Abaturage bahawe ibi bigega bishimiye iki gikorwa bavuga ko kije kubafasha kubona amazi yo gukoresha mu ngo zabo, cyane cyane mu bihe by’izuba igihe amazi aba akenerwa cyane.
Bamwe mu baturage bavuze ko ibi bigega bizabafasha “kubika amazi y’imvura bakayakoresha mu mirimo itandukanye nko gusukura imyambaro, aho batuye, ndetse bigafasha mu kunoza isuku”.
Uhagarariye Inades Formation Rwanda UMUTONI Devota yagaragaje ko iki gikorwa kigamije guteza imbere uburyo burambye bwo gufasha abaturage kubika no gufata amazi y’imvura no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bo mu bice by’icyaro.