INAMA MPUZABIKORWA YAHUJE ABAYOBOZI BATANDUKANYE BIYEMEZA KURUSHAHO GUFATANYA N’ABATURAGE MU IGENAMIGAMBI
Kuri uyu wa Gatatu, habaye Inama Mpuzabikorwa y’Akarere ka Ngoma, yahurije hamwe abayobozi b’inzego zitandukanye barimo abayobozi b’Imidugudu, abagize Inama Njyanama ku rwego rw’Akagari n’Umurenge, abafatanyabikorwa b’Akarere ndetse n’inzego z’umutekano. Iyo nama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere, Madamu NIYONAGIRA Nathalie, yari igamije gusuzuma aho Akarere kageze mu kwesa imihigo, kurebera hamwe ibikorwa byari mu genamigambi ry’umwaka ishize no gukomeza kunoza imikoranire hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere NIYONAGIRA Nathalie yashimye uruhare abayobozi b’inzego z’ibanze bagira mu gushakira hamwe ibisubizo ibibazo by’abaturage. Yagaragaje ko kugira ngo igenamigambi rishingire ku byifuzo by’abaturage, bisaba ubufatanye bwa buri wese, yagize ati:
“Turasaba ko igenamigambi rikomeza kuba iry’abaturage, rigashingira ku mahitamo yabo, kuko abaturage ni bo bazi neza ibibabangamiye. Dukeneye ubufatanye buhoraho n’imikoranire myiza hagati y’inzego, tugaharanira iterambere rirambye ry’Akarere.”
Yakomeje ashimangira ko Akarere gafite intego yo gukorera ku nkingi y’imiyoborere ishingiye ku muturage, bityo igenamigambi rigomba kuba ritarimo uburyarya cyangwa kwikunda, ahubwo rigashimangirwa n'ukuri ku byo abaturage bakeneye.
BUSHAYIJA Francis, Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, nawe yatanze ubutumwa bukomeye asaba abayobozi bose guhagurukira inshingano zabo bagendeye ku nyungu z’abaturage. Yagize ati:
“Nta terambere ryagerwaho tudafatanyije. Tugomba kuba hafi y’abaturage, tukabakurikiranira ibikorwa, tukabaha umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubishyira mu bikorwa. Icyo dushinzwe ni ukugira uruhare mu miyoborere ibereye Abanyarwanda.”
Yasabye kandi ko umuco w’ubwitange n’ubunyangamugayo mu mikorere wimakazwa, kugira ngo imishinga itegurwa igere ku ntego nyayo z’abayigenewe.
Abitabiriye Inama biyemeje:
Gukomeza kwegera abaturage no kubaha umwanya mu igenamigambi
Kurwanya ibibazo byugarije imibereho yabo nk’imirire mibi, ibibazo by’abana bata ishuri n’ingaruka z’ibiza
Guhuza imbaraga hagati y’inzego zose hagamijwe kurushaho kwihutisha iterambere
Iyo nama mpuzabikorwa yasojwe n’impanuro zitandukanye zijyanye no kongera ubufatanye, kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, no guharanira ko ibipimo by’imibereho myiza y’abaturage bizamuka binyuze mu igenamigambi rishingiye ku byifuzo byabo.
Muri iyi nama utugali, Imirenge bahize abandi mu gukangurira abaturage kwizigama muri gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire ya Ejo Heza bashyikirijwe ibihembo bitandukanye birimo icyemezo cy’ishimwe n’igikombe.
Amwe mu mafoto yaranze inama mpuzabikorwa y'Akarere ka Ngoma

Umurenge wa sake wahawe igikombo cy'uko wahize indi mu kwizigamira muro EjoHeza

Abayobozi b'utugari twahize utundi mu kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza bahawe icyemezo cy'ishimwe.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque yashyikirije icyemezo cy'ishimwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari wahize abandi mu kwizigamira muri EjoHeza.

Umuyobozi wa PSF HABAKURAMA Oreste yashyikirije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari icyemezo cy'sihimwe mu kwizigamira muri EjoHeza.