INAMA NJYANAMA Y’AKARERE KA NGOMA YATERANYE MU NAMA ISANZWE
Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 28/12/2018, Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma yateranye mu nama yayo isanzwe. Iyi nama ikaba yayobowe na Perezida w’Inama Njyanama Bwana BANAMWANA Bernard.
Mu gutangiza inama, Perezida w’Inama Njyanama, Bwana BANAMWANA Bernard yasabye Abajyanama kwishimira intambwe nziza Akarere ka Ngoma kateye mu mibereho myiza y’abaturage nk’uko byagaragajwe na raporo y’Ibarura Rusange mu Mibereho y’Ingo n’uko umuntungo ukoreshwa (EICV V), aho Akarere ka Ngoma ubu gahagaze ku mwanya wa 10 mu mibereho myiza, mu gihe muri EICV IV, kari mu Turere 9 dukennye cyane. Yanifurije Abajyanama ibihe by’iminsi mikuru myiza, n’umwaka mushya muhire wa 2019, umwaka ugomba kuba uwo kwesa imihigo.
Ku murongo w’ibyigwa hari ingingo zinyuranye, harimo gusuzuma ibibazo binyuranye by’abaturage byagejejwe kuri Njyanama ariko by’umwihariko ingingo yo kurebera hamwe aho Imihigo y’Akarere 2018-2019 igeze ishyirwa mu bikorwa. Hasuzumwe kandi ibitekerezo byavuye mu makomisiyo ku bibazo n’ibitekerezo binyuranye, bifatwaho imyanzuro.
Mu kugaragaza aho Imihigo 2018-2019 igeze, Umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise, yijeje Abajyanama n’abandi bari mu nama ko ubushake bw’Akarere n’abafatanyabikorwa banyuranye ndetse no kuvugurura imikurikiranire y’imihigo, bitanga icyizere ko imihigo izashyirwa mu bikorwa ku buryo bushimishije.
SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma