Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma yemeje ingamba z’iterambere mu myaka itanu iri imbere
Uyu munsi, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Bwana BANAMWANA Bernard, yayoboye inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere igamije gusuzuma no kwemeza imishinga y’ibikorwa by’iterambere bizashyirwa mu bikorwa mu myaka itanu iri imbere (2024-2029).
Iyi nama yitabiriwe n’abagize Inama Njyanama y’Akarere ndetse n’abayobozi b’amashami ku karere, aho bigiye hamwe ingamba zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kuzamura iterambere ry’Akarere.
Mu byemezo byafatiwe muri iyi nama, harimo no gusuzuma no kwemeza ingurane z’imitungo y’abaturage izagirwaho ingaruka n’ikorwa ry’ibikorwaremezo bitandukanye. Ibi birimo ubwubatsi bw’imihanda, kwagura imiyoboro y’amazi, n’ibindi bikorwa by’ingenzi bigamije guteza imbere Akarere ka Ngoma no korohereza abaturage mu mibereho yabo ya buri munsi.
Perezida w’Inama Njyanama, Bwana BANAMWANA Bernard, yashimye ubufatanye bw’abagize Inama Njyanama ndetse n’abayobozi b’inzego zitandukanye, abasaba gukomeza gushyira imbere inyungu rusange z’abaturage kugira ngo gahunda zose zemejwe zizashyirwe mu bikorwa neza kandi ku gihe.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere INGABIRE Benoit yasobanuriye abagize inama njyanama ibikorwa by'iterambere bizakorwa mu mu myaka itanu 2024-2029

Abagize inama njyanama y'Akarere bemeje ingurane y'imitungo izagirwaho ingaruka n'ikorwa ry'ibikorwaremezo.
