INAMA Y’IGIHUGU Y’URUBYIRUKO(CNJ) MURI GAHUNDA YO KURWANYA IGITUNTU
Abanyeshuri basaga ibihumbi 17 bo mu mashuri yisumbuye, mu karere ka NGOMA, barimo guhabwa ubumenyi n'amakuru y'ibanze mu kwirinda no kurwanya igituntu.
Igituntu gikomeje kuba ikibazo gikomeye ku rwego rw’isi. Mu mwaka wa 2011, abantu miliyoni 8,7 bagaragayeho igituntu, muribo miliyoni 1,4 bahitanywe na cyo muri uwo mwaka. N’ubwo igituntu ari indwara ivurwa igakira, ntibibuza ko gikomeza kuba ari icyorezo cya kabiri gihitana abantu benshi inyuma ya SIDA. N'abo kandi barwaye SIDA, abenshi ni cyo kibahitana.
Mu mpera za 2013, mu Rwanda abantu 14.080, nibo bagaragayeho igituntu, naho ibihumbi 68.026 bakaba barakekwaka kuba bagifite.
Kubera izo mpamvu zose Inama y’Iguhugu y’Urubyiruko(CNJ :Conseil National de la Jeunesse), nk’umufatanyabikorwa wa Minisiteri y’Ubuzima mu kurwanya Ibinyoro n’Igituntu, itegura buri gihembwe kwisuzumisha igituntu, mu mashuri yisumbuye na kaminuza. Bityo bikaba inzira nziza zo kwirinda harwanywa ibintu byose byakurura igituntu. Muri make Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, itanga amakuru, ikigisha cyangwa igahugura ndetse ikanaganira ku bubi bw’Igituntu.
Ni muri urwo rwego, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko(CNJ) yateguye gahunda nini muri uyu mwaka 2015-2016 yo gukora ubukangurambaga mu Turere 8 aritwo GASABO, NGOMA, KAYONZA, BURERA, MUSANZE, NGORORERO, RUSIZI na GICUMBI.
Icyo gikorwa cy’ubukangurambaga ku ndwara y'igitungu mu Karere ka NGOMA cyatangiye kuva tariki ya tariki ya 16/05/2016, kikaba giteganyijwe kurangira tariki 01/06/2016. Abanyeshuri basaga ibihumbi 17 biga mu bigo by’amashuri yisumbuye 52 byo mu Karere ka NGOMA nibo bazagerwaho n’ubwo bukangurambaga ku ndwara y’igituntu.Iki gikorwa kikaba cyaratangiriye muri muri GS Gahima mu Murenge wa Kibungo.
Abanyeshuri bo muri iki kigo baragaragaje ko nta bumenyi bari bafite buhagije kuri iyi ndwara y’igituntu, bityo ko iyi gahunda itumye bayimenya ndetse bakayirinda bakajya banihutira kwivuza igihe bagaragayeho ibimeneyetso byayo. BENEGUSENGA Delice wiga kuri iki kigo yagize ati”Ni bwo bwa mbere nari numvise ibyinshi kuri iyi ndwara y’igituntu ; nayumvaga bayivuga gusa, simenye ibyo ari byo. Ubu menye uko nakwirinda igituntu, n’uko namenya ibimenyetso byacyo.”
Naho AHISHAKIYE Philbert,umuganga ku Kigo Nderabuzima cya Kibungo, yabwiye abanyeshuri ba G.S Gahima ko umurwayi w’igituntu adashyirwa mu kato.Yagize ati”Umurwayi w’igituntu iyo yatangiye gufata imiti ntabwo aba agomba guhabwa akato, kuko iyo afata imiti neza ntabwo igituntu kiba gishobora kwanduzwa. Gusa yitabwaho ahabwa aho acira igikororwa, akakimena mu cyobo cyacukuwe.”
Umwe mu bipimishije, MUREREYIMANA Divine wiga aho muri G.S Gahima,yagize ati “Nari maze icyumweru kirenga ndwaye inkorora ikabije, maze kumva ibimenyetso by’igituntu mpise numva ngomba kwipimisha ngo ndebe uko mpagaze.”
SERUGO Patrick, umukozi w’inama y’Igihugu y’urubyiruko ushinzwe ubukangurambaga mu rubyiruko avuga ko bahisemo gukorera mu mashuri yisumbuye kuko ahantu haba abantu benshi haba hari ibyago byinshi byo kwandura igituntu. Gusa avuga ko ubu bukangurambaga butabaye bitewe n’uko haba hari ikibazo cy’igituntu cyagaragaye mu mashuri, ko ahubwo ari ugukumira kuko n’ubusanzwe kwirinda biruta kwivuza.Yagize ati”Kuba abanyeshuri baba babana barenga 100 cyangwa 200 aho barara, mu mashuri n’ahandi, kandi igituntu kikaba cyandurira mu mwuka ; twifuje ko bamenya iby’iyo ndwara kugira ngo bamenye uko bakwirinda.Turabakangurira kwivuza kare kuko iyo bitinze bibyara igituntu cy’igikatu.” Naho RUTAGENGWA Jean Bosco umukozi w’Akarere ka Ngoma ushinzwe urubyiruko avuga ko iki gikorwa kiri kugenda neza ku buryo yizera ko iminsi kigenewe ihagije kugira ngo ibigo byose bibe byasuwe.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
Back