Intara yafashe ingamba ku isuku
Kuri uyu wa kane, tariki ya 19/10/2017, mu Karere ka Ngoma hateraniye inama y’Umutekano yaguye y’Intara y’iburasirazuba. Nk’uko Guvernineri w’Intara y’Iburasirazuba, Bwana MUFULUKYE Fred yabisobanuye atangiza iyi nama, inama yateraniye mu Karere ka Ngoma, mu rwego rwo gutangira gahunda yo kujya izo nama zibera mu Turere kugira ngo abagize iyo nama bamenye utundi Turere, ndetse nibiba ngombwa hasurwe udushya mu rwego rwo guhanahana ubunararibonye n’ubumenyi.
Ingingo imwe rukumbi niyo yari iri ku murongo w’ibyigwa: Ingingo y’isuku.
Nyuma y’uko Intara igaragaza uko isuku iteye mu Turere, yifashishije ibintu bifatika; byagaragaye ko muri rusange hari ikibazo cy’umwanda kikigaragara mu Turere tunyuranye tw’Intara. Uwo mwanda ukaba ugaragara ku bantu ku mubiri, mu ngo no ku mazu, ku mashuri amwe n’amwe ndetse n’abanyeshuri, mu dusanteri cyangwa imijyi usangamo ikibazo cyo gucunga imyanda n’ibindi bisigazwa birunze ahatagenwe. Nyuma yo kungurana ibitekerezo, aho abari mu nama bagaragaje ko bahangayikishijwe n’iki kibazo kidakemuka kandi gihora kivugwaho, hafashwe imyanzuro n’ingamba zikurikira z’ingenzi:
1. Hagomba gukorwa ibarura rigamije kumenya ku buryo bwose, abantu, ingo, ibigo n’ahandi hose hari ibibazo by’umwanda;
2. Hashyizweho Komite zishinzwe gukurikirana isuku mu nzego zose kuva ku mudugudu kugera ku Ntara, ariko umudugudu n’amasibo bikaba ishingiro ry’impinduka;
3. Hemejwe ko hagomba gukora ubukangurambaga bwimbitse, ahantu hose kandi igihe cyose, mu baturage, mu banyeshuri, mu bikorera, n’ibindi byiciro, bityo isuku ikumvikanaku buryo bumwe;
4. Hemejwe kandi ko ibihano nabyo bigomba gukurikizwa ndetse abayobozi banyuranye, nk’abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abandi, batita ku isuku y’aho bakorera, bakajya bakurikiranwa.
Nyuma y’iyi nama yarimo abayobozi b’Inzego z’umutekano ku Ntara no mu Turere, Abayobozi b’uturere n’imirenge bigize Intara y’Iburasirazuba, Guvernieri w’Intara Bwana MUFULUKYE Fred, yaganiriye n’itangazamakuru, arihamirizako yizeye ko ingamba zimaze gufatwa n’uburyo bwo kuzikurikirana mu bufatanye bw’inzego zinyuranye, zigiye gukemura ikibazo cy’isuku nke igaragara mu Ntara.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
Back