INTARA Y’IBURASIRAZUBA YAHAGURUKIYE IKIBAZO CY'IMIRIRE MIBI

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 05/12/2015, Intara y’Iburasirazuba yatangije gahunda yagutse yo kurwanya imirire mibi ikigararagara mu Ntara, cyane cyane mu bana bato. Iyi gahunda ikomeye yatangiriye mu Karere ka NGOMA, mu Murenge wa Zaza, ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’umutekano itaguye y’Intara yateranye kuwa 02/10/2015. Iyi gahunda yahawe insanganyamatsiko igira iti “Kurandura imirire mibi, turya indyo yuzuye; isuku muri byose ni uruhare rwa buri wese”, ikaba ije nyuma y’imibare yagaragajwe n’amabarura anyuranye aho ikibazo cy’imirire mibi cyakomeje kugaragara  ko gikomeye.

Muri rusange, usibye urugo rwaba rufite ibibazo byihariye byo kutishobora, ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buremeza ko nta mwana muri iyi Ntara wari ukwiye kuba ukigaragaza ibimenyetso by’imirire mibi, kuko ni Intara yera, ifatwa nk’ikigega cy’Igihugu. Akaba ariyo mpamvu hafashwe iyi gahunda y’ubukangurambaga buzamara ukwezi bugamije kongera imyumvire y’abantu ku birebana n’imirire mibi, ari nako abantu bahwiturwa ku kibazo cy’isuku.

Mu ijambo rye ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka NGOMA, Bwana NAMBAJE Aphrodise, yagize ati “Duhuriye hano atari ku mpamvu z’ibirori byo kwishima bisanzwe, twaje hano, tuje ku rugamba, urugamba rukomeye cyane kuko ari ukurwana intambara ubwacu twiteje, urugamba rukomeye kuko ari ukurwana ku magara y’abantu, amagara y’abana bacu, kurwana ku Rwanda rw’ejo; ariko na none ni urugamba rworoshye gutsinda kuko dushyize hamwe.” Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma kandi yagaragaje ko hari bimwe mu biribwa bikungahaye ku ntungamubiri nyamara abaturage bakaba batabiha agaciro.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Madame UWAMARIYA Odette, we ahamya ko iyi Ntara imaze gutera intambwe ishimishije mu kwihaza mu biribwa. Gusa ngo imwe mu mbogamizi zikiri muri gahunda yo kurandura imirire mibi mu baturage ni imyumvire ikiri hasi n’ubumenyi buke mu gutegura indyo yuzuye. Akaba ariyo mpamvu iyi Ntara ibarurwamo abana 34% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bagaragaza ibimenyetso by’imirire mibi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba avuga ko n’ubwo ubu bukangurambaga, butangijwe ku mugaragaro ku rwego rw’Akarere, bugomba kumanuka hasi, ibikorwa byabwo kandi bigakomeza na nyuma y’ukwezi. Aganira n’itangazamakuru Guverineri yagize ati”Turagira ngo rwose bigire umwihariko wo kutaba igikorwa cy’umuhango; tubitangire ariko tunabikurikirane, ibikorwa tubiherekeze ku rwego rw’umudugudu. Hari abafatanyabikorwa banyuranye turimo gukorana, ku buryo iyo miryango izaba yagaragaye, tuzaba ari n’aho twerekeza ibikorwa bifasha kuzamura iyo miryango mu buryo bw’imibereho. Dufite gahunda ya Girinka, dufite gahunda ya VUP, dufite gahunda y’Ubudehe”. Agaragaza kandi ko uruhare rwa buri wese ari ngombwa uhereye ku babyeyi, abayobozi n’abafatanyabikorwa.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Dr. NDIMUBANZI Patrick Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, we avuga ko usibye iyi mirire mibi igomba kurandurwa mu Banyarwanda, Leta y’u Rwanda yahagurukiye ikibazo cyo kugwingira kikigaragara mu bana.

Iyi gahunda yo gutangiza ubukangurambaga bwo kurandura imirire mibi mu Ntara y’Iburasirazuba yaranzwe no gutera ibiti by’imbuto bivangwa n’imyaka kimwe no kugaburira abana indyo yuzuye; icyashimangiwe kikaba ari uko ibiti bigomba no guterwa mu masambu y’abaturage.

Imiryango nka ADRA Rwanda, World Vision, SFH. MSH, Partners in Health, ni bamwe mu bafatanyabikorwa b’Intara y’Iburasirazuba muri ubu bukangurambaga. Nk’uko insanganyamatsiko y’iyi gahunda ibivuga:”Kurandura imirire mibi, turya indyo yuzuye; isuku muri byose ni uruhare rwa buri wese”, iruhande rwo guhuza imbaraga mu kurwanya imirire mibi, Intara iranahamagarira  buri wese kwita ku isuku. Ibikorwa bizaranga uku kwezi harimo gupima imikurire y’abana, kondora abazagaragarwaho n’indwara zituruka ku mirire mibi hifashishjiwe amafunguro azatunganyirizwa mu bikoni by’imidugudu, kuremera imiryango ifite ubukene bushobora kuba icyuho cy’imirire mibi, kubungabunga uturima tw’igikoni, no gutoza abaturage kudufata neza no mu gihe cy’izuba.

 

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
   
Back