INTEKO Y’ABATURAGE INZIRA YO KWEWGERA ABATURAGE NO GUKEMURA IBIBAZO MU BWUMVIKANE.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Ukwakira 2025, hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Ngoma hateranye inteko z’abaturage, aho abaturage baganiriye n’abayobozi ku ngingo zitandukanye. Izi nteko zagamije kwegera abaturage, kujya inama no kubafasha gukemura ibibazo bitandukanye byugarije imiryango, bityo bikagabanya ibyaha n’amakimbirane asaba kujya mu nkiko.

Mu Murenge wa Kibungo, inteko yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque, aho yasabye abaturage gukomeza kwimakaza umuco w’amahoro no kwirinda amakimbirane, ashimangira ko “kubana mu mahoro no gukemura ibibazo mu bwumvikane ari intangiriro y’iterambere rirambye.”

Yibukije kandi abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n’ingeso mbi zose zishobora gusenya imiryango, ababwira ko buri wese afite uruhare mu guteza imbere umuryango we n’igihugu muri rusange. Yabasabye gukomeza gukora cyane bagamije kwikura mu bukene no kwitabira gahunda zitandukanye ziteza imbere ubuhinzi, by’umwihariko gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka kugira ngo barusheho kubungabunga ibidukikije no kongera umusaruro w’ubuhinzi birinda ko imyaka yabo ishobora gutwarwa n’isuri.

Inteko z’abaturage ni gahunda y’ingenzi ifasha mu kwegereza ubuyobozi abaturage, kubatega amatwi no gufatira hamwe ibyemezo abaturage babigizemo uruhare.

Akarere ka Ngoma gikomeje gushishikariza abaturage bose kugira uruhare rufatika mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza no kubaka Ngoma izira amakimbirane, isukuye kandi itekanye.

 

Back