INTUMWA ZA ANGOLA ZASUYE AKARERE KA NGOMA
Kuri uyu wa kane tariki 25/07/2019, Akarere ka Ngoma kasuwe n’intumwa za Leta ya Angola 14, mu rugendoshuri rugamije kwiga imikoreshereze y’imari ya Leta. Izi ntumwa zaturutse muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'Igihugu n'iy'Imari muri ANGOLA, zari ziherekejwe na UWANTEGE Diana ukorera ikigo cya RCI (Rwanda Cooperation Initiative).
Mu ijambo ry'ikaze, Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodise yashimiye aba bashyitsi kuba barahisemo kuza kwigira ku Karere ka Ngoma ibijyanye n'imikoresherezwe y'umutungo wa Leta, abizeza ko ibyo bari bwigire ku karere bizabafasha nabo mu Gihugu cyabo. Umuyobozi w’Akarere, yababwiye kandi ko ubusanzwe inshuti zisurana, zikungurana ibitekerezo ndetse zikigiranaho. Ko uruzinduko rwabo ruri muri uwo murongo kandi ko ari ikimenyetso cy’ubucuti bukomeye hagati y’ibihugu byombi.
Bwana Gaspard Daniello Fernandes ukora muri Minisiteri y’Imari muri Angola akaba ari nawe waje ayoboye izi ntumwa 14, yavuze ko uruzinduko rwabo rugamije kwigira ku karere ibijyanye n'imikoreshereze y'umutungo wa Leta, yavuze ko babonye kandi bakigira ibintu byiza byinshi ku Rwanda. Yashoje ashimira Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma uburyo bakiriwe neza kandi avuga ko babonye imikorere myiza myinshi mu Karere ka Ngoma, bakaba bazabishyira mu bikorwa.
Aba bashyitsi basobanuriwe ku buryo bwimbitse n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Ngoma, Bwana Alex KANAYOGE, uko akarere gakoresha umutungo wa Leta, inkomoko y’ingengo y’imari, uburyo bwo kuyunganira no kuyongera, imitangire y’amasoko n’ibindi. Aba bashyitsi nabo babajije ibibazo bitandukanye, hagamijwe kumenya udushya twabafasha mu Gihugu cyabo. Bishimiye cyane imitegurire y’igenamigambi ituruka hasi mu baturage, imicungire myiza y’umutungo wa Leta hakoreshejwe uburyo buboneye. Ibi byose bakaba bazabigeza kuri Leta ya Angola yari yabatumye kugira ngo bigire ku Rwanda nk’Igihugu kigenda cyigaragaza ku Isi mu bintu binyuranye, harimo iterambere ryihuse.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma