INTUMWA ZA RUBANDA ZAGANIRIYE N’ABATUYE UMURENGE WA RUKUMBERI KURI GAHUNDA Y’UBUMWE N'UBUDAHERANWA BW’ABANYARWA.
Kuri uyu wa Kane taliki 19/12/2024, itsinda ry'abadepite Hon.NKURANGA Egide na Hon.MUSHIMIYIMANA Lydia bagize ihuriro ry'abagize inteko ishinga amategeko rikumira jenoside,ihakana n'ipfobya rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, baherekejwe n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Ngoma, Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere baganiriye n'abavuga rikumvikana bo mu murenge wa Rukumberi baganira ku bumwe n'ubudaheranwa n'imbogamizi zikigaragara muri uru rugendo.
Mu biganiro bagiranye n'abayobozi mu nzego z'ibanze,hagaragajwe ko hari bamwe mu baturage bagifite imitekerereze ishingiye ku moko,abagifite ingengabitekerezo ya jenoside,hakaba n'abatitabira gahunda za Leta,inama zitandukanye,imigoroba y'imiryango kandi ari ho bamenyera gahunda zitandukanye zo kubaka igihugu.
Ku gicamunsi iri tsinda ry'abagize inteko ishinga amategeko ryagiranye ibiganiro n'abaturage bo mu murenge wa Rukumberi by’umwihariko mu Kagali ka Rubago kugirango bumve ibitekerezo byabo kuri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge hagamijwe gufatira hamwe ingamba mu gukumira ingengabitekerezo ya jenoside no guhana abakiyihembera.
Mu butumwa yagarutseho Umuyobozi w’Akarere NIYONAGIRA Nathalie yashimiye izi ntumwa za Rubanda kuba baje gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere mu gukomeza kuganira n’abaturage no kungurana ibitekerezo ku cyatuma abanyarwanda barushaho kubana neza yavuze ko ikigero cy’ubumwe n’ubudaheranwa mu Karere ka Ngoma kimaze kugera ku rugero rushimishije ariko yemeza ko hakiri byinshi byo gukora mu rwego rwo gukomeza guhangana nabashaka guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside.