Intumwa za Rubanda zifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere mu bikorwa by’Umuganda usoza ukwezi k’Ukwakira 2024 hubakwa ikiraro mu Mudugudu wo Kumurenge mu rwego rwo koroshya ubuhahirane.
Kuri uyu wa Gatandatu taliki 26.10.2024 n’Itsinda ry’Abadepite bayobowe na Hon.Judith MUKARUGWIZA, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma Bwana BANAMWANA Bernard, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Madmu NIYONAGIRA Nathalie, abayobozi batandukanye n’inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage b’Uurenge wa Sake, Akagali ka Gafunzo, Umudugudu wo Kumurenge mu bikorwa by’umuganda rusange usoza ukwezi k’Ukwakira 2024.
Uyu muganda wibanze ku gutunganya umuhanda no kubaka ikiraro mu rwego rwo korosha ubuhahirane n’imigenderanire muri uyu muganda banateye kandi ibiti bivangwa n’imyaka bisaga ibihumbi bitanu.
Mu butumwa Ho.Depite, MUKARUGWIZA Judith, yabwiye abaturage yabasabye ko bagomba kurinda igiti kubera akamaro gifitiye ikiremwa muntu..
Yagize ati: “Nk’uko insanganyamatsiki y’uyu mwaka ibigarukaho: Dutere igiti tukibungabunge turengere Isi, igiti ni ubuzima, ni ibihaha by’Isi icyo nakwibutsa abaturage ni uko bagomba kubungabunga ibiti cyane cyane ibyo bamaze gutera aka kanya bakamenya ko ntawe uwkiye kubyangiza”
Ku bufatanye n’abaturage hubatswe ikiraro mu rwego rwo koroshya ubuhahirane ndeste n’imigenderanire hagati y’abaturage b’Umudugudu wo Kumurenge ndetse nabaturutse ahandi banyura muri uyu mudugudu.