Inyubako nshya y'ibiro by'akagali ka Gituza yatashwe ku mugaragaro.
Kuri uyu wa 10/05/2022 mu murenge wa Rukumberi habaye igikorwa cyo gutaha inyubako y'ibiro by'akagali ka Gituza yari mu mihigo Akarere ka Ngoma kahize kubakira abaturage mu mwaka w'ingengo y'imali 2021/2022.
Bamwe mu baturage twaganiriye bo mu murenge wa Rukumberi, Akgali ka Gituza batangaje ko bari basanzwe babonera serivisi mu nyubako y’ubucuruzi mu byukuri bigatuma badahabwa serivisi uko bikwiye, bagaragaje akanyamuneza k’uburyo bishimiye kubona inyubako y’ibiro by’akagali bishya kdi bigezweho bizabafasha guhabwa serivisi nziza kdi zihuse dore ko aho bakorera hari hafunganye ni mu gihe bari bamaze imyaka ibiri bakorera mu nzu y’ubucuruzi ikodeshwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gituza Baganizi Frederic, ahamya ko nk’ubuyobozi bwegereye abaturage bitari biboroheye gukorera mu nyubako y’ubucuruzi batabona aho bashyingura inyandiko z’Akagali. Yagize Ati: “Iyi nzu twari twarifashishije uko muyireba yaragenewe ubucuruzi ariko kubera ko nta handi twagombaga gukorera twarayifashishaga turayikodesha ukabona ko bidahwitse, imbogamizi twahuraga nazo kubera ko abaturage tuyobora kubakirira hano mu by’ukuri ntabwo wavuga ko uba utanze serivisi nziza.”
Iki gikorwa cyitabiriwe n'umuyobozi w'imirimo rusange mu karere Bwana TUMWINE Innocent ari kumwe na Bwana MUSAFIRI Firmin umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza ndetse na ES Rukumberi Bwana BUHIGA Josue.
Nyuma yo gutaha ibiro by'akagali hakozwe inteko y'abaturage yanatangirijwemo ubukangurambaga bwo kwibutsa no kumenyesha abaturage imihigo y'akarere mu mwaka 2021/2022 haganirirwa no kuzindi ngingo zirimo Imisoro, MUSA, EjoHeza, HSI, ...
Umuyobozi w'imirimo rusange Bwana TUMWINE Innocent yashimiye baturage b’umurenge wa Rukumberi uruhare bagize mu kwiyubakira ibiro by'akagali asaba ko ubu bufatanye bwakomeza mu kwesa n’indi imihigo. Mu rwego rwo gushimira abaturage bo mu murenge wa Rukumberi kubera ko besheje umuhigo wa Ejoheza 111% ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma bwabageneye Moto iherekejwe n'icyemezo cy'ishimwe
Umuyobozi w'imirimo rusange mu karere ka Ngoma Bwana TUMWINE Innocent yashimye abaturage uruhare bagira mu bibakorerwa
Umurenge wa Rukumberi wagenewe Moto yo kubafasha mu bukangurambaga kuko wesheje umuhigo wa EjoHeza 110%