Isuri ntishobora kudutwara ubutaka turamutse dufashe amazi ava ku bisenge by'inyubako tugacukura n'imirwanyasuri mu mirima yacu.
Ibi ni ibyagarutsweho n’abayobozi batandukanye ubwo kuri uyu wa Gatandatu kuwa 28/05/2022 mu karere ka Ngoma, Umurenge wa Murama, Akagali ka Mvumba hakorwaga umuganda wo gucukura imirwanyasuri ifata amazi y’imvura ikunze kwibasira imisozi ihananye igateza isuri itwara ubutaka bw’abaturage.
Uyu muganda witabiriwe n’umunyamabangaNshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba Dr.NYIRAHABIMANA Jeanne ari kumwe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Bwana BANAMWANA Bernard, umuyobozi w'Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie, Abagize inzego z'umuteno hamwe n'Abajyanama b'Akarere bifatanyije n'abaturage b'umurenge wa Murama, Akagali ka Mvumba mu muganda wo gucukura imirwanyasuri n'ibindi bikorwa byo gufata neza ubutaka no kurengera ibidukikije.
Nyuma y'umuganda Abayobozi batanze ubutumwa ku ngingo zirimo:
➡️Umutekano
➡️Ubwisungane
➡️Kwishyura imisoro
➡️Isuku
Mu butumwa yagejeje ku baturage Bwana BANAMWANA Bernard Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere yavuze ko nk'abajyanama urwego ruyobora Akarere batangiye icyumweru cy'umujyanama mu baturage aho bazasura imirenge bakumva ibibazo n'ibyifuzo by'abaturage ashimira abaturage ubwitange bagaragaje mu muganda w'uyu munsi yakomeje abasaba gukomeza kwita ku bikorwaremezo.

Bwana BANAMWANA Bernard Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Ngoma aganira n'abaturage nyuma y'umuganda yabasabye kwirinda amakimbirane mu miryango
Mu butumwa UmunyamabangaNshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba Dr. Jeanne NYIRAHABIMANA yagejeje ku baturage nyuma y'umuganda yasabye abaturage kwishyura imisoro kuko ariyo Leta ikuramo amafaranga yo gukora ibikorwaremezo bifasha abaturage no kwirinda amakimbirane mu miryango kuko adindiza iterambere ry'umuryango.

Dr. NYIRAHABIMANA Jeanne UmunyambangaNshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba yatanze ubutumwa nyuma y'umuganda rusange asaba abaturage kwita ku bidukikije.