Itorero U.E.B.R mu Murenge wa Jarama ryashoje ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu
Mu murenge wa Jarama, Itorero rya U.E.B.R (Union des Églises Baptistes au Rwanda) ryashoje ubukangurambaga ryari rimazemo icyumweru bakangurira abaturage kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’inda ziterwa abangavu, mu gikorwa cyasize impinduka zifatika ku baturage b’aka gace.
Iki gikorwa cyasojwe ku mugaragaro n’Umushumba Mukuru wa U.E.B.R mu Rwanda Rev. MURWANASHYAKA Thomas, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie.
Mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’abaturage, iri torero ryoroje inka imiryango 3 itishoboye, ritanga amatungo magufi (ingurube 20), ndetse abana 262 bahawe ibikoresho by’ishuri bizabafasha gukomeza gukurikirana neza amasomo yabo. Ubu bukangurambaga busoje busiza abantu 42 bahamije ko baretse gukoresha ibiyobyabwenge, bavuga ko bahawe ubujyanama n’ubuhamya bwabafashije kwivana mu ngeso mbi.
Rev. MURWANASHYAKA Thomas, Umushumba Mukuru wa U.E.B.R, yashimye ubufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma yagize ati: "Itorero rifite inshingano yo kubaka imibereho myiza y’umutima n’umubiri. Twashishikarije urubyiruko kuva mu biyobyabwenge, kuko bihombya igihugu kandi bigasenya ejo habo."
Yongeyeho ko ibikorwa byakozwe atari ibya nyuma, ahubwo ari intangiriro yo gukomeza kuba ku isonga mu bikorwa byubaka sosiyete.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu NIYONAGIRA Nathalie, yashimiye cyane itorero rya U.E.B.R ku bikorwa bifatika byafashije abaturage, yagize ati:
“Ibi bikorwa biragaragaza uruhare rukomeye amadini n’amatorero afite mu iterambere. Dusaba abaturage kubyaza umusaruro aya mahirwe bahawe, cyane cyane kwirinda ibiyobyabwenge no kurinda abana b’abakobwa inda zitateganyijwe.”
Yasabye kandi abaturage gukomeza gushyira imbere indangagaciro nziza, kwita ku rubyiruko no kurufasha gukura mu nzira nziza birinda ingeso mbi zishobora kubangamira ubuzima bwabo.
Bamwe mu baturage bemeza ko ibiyobyabwenge byangiza urubyiruko ndetse n’undi muntu wese ubikoresha bityo bagasa ababikoresha kubireka uwitwa Nyiraminani Claudine, yagize ati:
“Ibiyobyabwenge byamaze urugo rwanjye, umugabo arantoteza, urumavko ko uburere bw’abana nabwo bwasubiye inyuma. Ariko kuva yabireka ubu turimo gukorera hamwe kandi tuzatera imbere kuko atokiza yasinze ngo ankubite nka mbere.”
Nshimiyimana Jean Claude, w’imyaka 35, wahoze anywa ibiyobyabwenge, yagize ati:
“Narabaswe n’inzoga n’ibindi biyobyabwenge imyaka 10. Ariko naganirijwe n’abavugabutumwa, banyereka ukuri. Ubu mfite intego nshya. Inama nagira abandi ni uko ubuzima buzira ibiyobyabwenge bushoboka, kandi ni bwo butanga icyizere cyo gutera imbere.”
Iki gikorwa cyasize ubutumwa bukomeye bw’uko ubufatanye hagati y’inzego z’ubuyobozi n’amadini bushobora kugabanya ibibazo byugarije umuryango nyarwanda, cyane cyane urubyiruko.



Itorero U.E.B.R ryoroje amatungo magufi ndetse n'Inka abaturage batishoboye mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Abanyeshuri bashyikirijwe ibikoresho bizabafasha gukomeza gukurikirana amasomo yabo nta mbogamizi.

Abarangije imyuga bashyikirijwe impamyabumenyi zabo.

Umuyobozi w'Akarere NIYONAGIRA Nathalie yashyikirijwe umwe mu barangije imyuga impamyabumenyi.

Umushumba Mukuru wa U.E.B.R mu Rwanda Rev.MURWANASHYAKA Thomas ashyikiriza umwe mu barangije kwiga imyuga impamyabumenyi ye.

Abaturage bari benshi baje kumva ubutumwa bugamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko n'inda ziterwa abangavu.