Itsinda ry’abadepite basuye imishinga y’ubuhinzi mu Karere ka Ngoma

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije basuye ibikorwa by'uhinzi baganira n'abaturage.

Kuri uyu wa Kane taliki 20.03.2025 itsinda ry’abadepite Hon.NKURANGA Egide na Hon.UWAMAHORO Prisca bagize Komisiyo y'Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n'Ibidukikije baherekwejwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque basuye abanyamuryango bagize koperative zitandukanye zihinga umuceri,ibigori mu rwego rwo kureba imbogamizi zihari mu kongera umusaruro no kuwurinda kwangirika.

Aba badepite basuye ubwanikiro n’ubuhunikiro bw'abaturage bo mu Murenge wa Mutenderi, Akagari ka Kibare, Umudugudu wa Rwakaza ndetse basura ubuhunikiro bw’imyaka bwubatswe ku bufatanye na TURABAMBAZA Laurent mu Murenge wa Kazo; bufite ubushobozi bwo kwakira toni 500. Mu bindi basuye harimo igishanda gihingwamo umuceri kuri ha 324 kiri mu Murenge wa Rurenge, basuye kandi ubwanikiro bwa Koperative Subiza iherereye mu Murenge wa Remera aha hose baganiriye n’abaturage babagezaho imbogamizi zirimo kuba ibishanga bihingamo umuceri bidatunganije bityo isuri ikaba ishobora kwangiza ibihingwa byabo.

Abadepite bijeje abaturage kubakorera ubuvugizi ku bibazo byose bagaragarijwe babasaba gukomeza gukora cyane bagamiije kwiteza imbere.

Intumwa za Rubanda zasuye ubuhunikiro n'ubwanikiro mu rwego rwo kureba uko umusaruro uhunikwa.

Abaturage basobanuriye intumwa za Rubanda imbogamizi bahura nazo mu buhinzi bwabo.

Back