IVURIRO RY’IBANZE RYA MAHANGO RYATANGIYE GUTANGA SERIVISI Z’UBUVUZI, ABATURAGE BARISHIMIRA INTAMBWE IGEZWEHO
Abaturage bo mu kagari ka Mahango, Umurenge wa Kibungo barishimira ko ivuriro ry’ibanze ryaho ryatangiye gutanga serivisi z’ubuvuzi nyuma y’igihe kirekire bategereje iki gikorwa cy’ingenzi ku buzima bwabo.
Iri vuriro ryubatswe mu rwego rwo kwegereza serivisi z’ubuvuzi ku baturage batuye kure y’amavuriro, rikaba rifite serivisi z’ingenzi zirimo kwakira abarwayi, ubuvuzi bw’ibanze,n’ibijyanye no gukingira indwara zitandukanye.
Bamwe mu baturage bagaragaje ibyishimo n’icyizere batewe no kuba bagiye kujya bavurirwa hafi, bikabarinda ingendo ndende bajyaga bakora bajya ku kigo nderabuzima cya Kibungo dore ko byabatwaraga umwanya munini ndetse n’amafaranga.
Uwamariya Claudine tyagize ati: “Twajyaga turwara tugera kwa muganga bikatugora kuberaurugendo rurerure dore ko aka Kagali kacu gasa n’aho kari ku ruhande cyane, ariko ubu dufite ivuriro hafi, ni nk’igitangaza kuri twe. Turashimira Leta yacu iturebera hafi,”
Naho mugenzi we BIZIMANA Jean Bosco we ati: “Ubundi umuntu yajyaga arwara n’ijoro bikaba ikibazo, ntiwabona moto ngo igutware, ariko ubu n’ijoro tuzajya duhita tuza hano batuvure umuntu atararembera mu rugo. Ni iby’agaciro.”
Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro serivisi z’iri vuriro, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque, yashimangiye ko iri vuriro ari gahunda ya Leta yo kwegereza abaturage serivisi z’ibanze z’ubuvuzi bikabaruhura ingendo bajya cyangwa bava kwivuza kure. Yagize ati: “Turashimira ubufatanye bw’inzego zitandukanye n’abaturage bagize uruhare mu iyubakwa ry’iri vuriro. Turasaba abaturage kuribyaza umusaruro, baririnda, barikoresha neza, kandi bakitabira gahunda z’ubuzima zose zirimo no gutangira ubwisungane mu kwivuza ku gihe kugirango babone uko bakomeza kwivuza bitabagoye.”
Yongeyeho ko Akarere ka Ngoma kazakomeza gushora imari mu bikorwa by'iterambere rigamije kuzamura imibereho y’abaturage, birimo uburezi, ubuzima n’ubuhinzi