Ivuriro ry’Ibaze ry’Akagarama ryagabanyirije abaturage imvune bahuraga nazo bajya kwivuza kure.

Ivuriro ry'ibanze ry'Akagarama ryongerewe ubushobozi rifasha abaturage kubona serivizi z'ubuvuzi hafi yabo.

Mu gihe Leta y'u Rwanda ishyira imbaraga mu kwegereza abaturage serivisi z'ubuzima, Ivuriro ry’Ibanze ry’Kagarama riherereye mu Murenge wa Rurenge, Akagali k’Akagarama ryabaye igisubizo cy’ingirakamaro ku baturage. Abaturage baturiye iri vuriro bavuga ko ryahinduye ubuzima bwabo, barushaho kubona serivisi z'ubuvuzi byoroshye, ku gihe kandi mu buryo bubegereye.

Ivuriro ryAkagarama ryatangiye gukora mu buryo buhamye mu 2020, rigamije gukemura ikibazo cy’urugendo rurerure abaturage bakoraga bajya gushaka ubuvuzi mu bigo nderabuzima cya Kirwa giherereye mu bilometero 12 uvuye kuri iri vuriro.

Mu gutangira, ryaherewe ku bikorwa by'ibanze nk'ubuvuzi bw’indwara zisanzwe, gufata ibizamini, ndetse no gutanga inama zijyanye no kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Mu 2023 iri vuriro ryongerewe ubushobozi maze ritangiza serivizi z’ubuvuzi zirimo kuboneza urubyaro no kubyaza abagore.

Abaturage baturiye ivuriro ry’Akagarama cyane cyane ababyeyi bavuga ko ryabaruhuye. Uwimana Speciose, umubyeyi w’imyaka 35 utuye mu kagari k’Akagarama, yagize ati:

"Mbere najyaga kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Kirwa, urugendo rw’amasaha abiri n’amaguru murumva ko bitari bitworoheye. Ariko kuva ivuriro ryacu ryatangira, njya kwivuza hafi y’iwacu. Ibi byatumye n’abana bacu bavurwa ku gihe."

Umuyobozi w’Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie avuga ko intego ari ukugira ivuriro rifasha buri muturage kubona ubuvuzi bufite ireme, mu buryo bumworohereza, ku gihe kandi akivuriza hafi ye.

Mu karere ka Ngoma habarirwa amavuriro y’ibanze 23 arimo 12 yo kurwego rwisumbuye ashobora gutanga serivisi zijyanye no kuboneza urubyaro no kubyaza n’andi 11 asanzwe atanga serivizi zoroheje.

Back