Iyo umuryango ubanye mu makimbirane bigira ingaruka mbi ku myitwarire y’umwana.
Ibi ni ibyagarutsweho ubwo hatangizwaga Ubukangurambaga bwo kurengera umwana mu mirenge yose igize Akarere ka Ngoma. Ku rwego rw'Akarere ka Ngoma iki gikorwa cyatangirijwe mu murenge wa Jarama ari naho Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie yifatanyije n’abaturage bo muri uwo murenge.
Insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga bwatangijwe none kuwa 07/12/2021 iragira iti: “Turengere umwana none, turengere ejo hazaza”.
YANDEREYE Jacqueline watanze ubuhamya nk'umwana watewe inda akiri muto ariko akaza gutera intambwe akongera agasubira mu ishuri yasabye ababyeyi kuganiriza abana babo bakiri bato kubijyanye n'ubuzima bw’imyororokere kuko iyo bitagenze gutyo amakuru y'ubuzima bw'imyororokere bajya kuyabaza abandi akaba ari naho bahera babashuka.
Yashimiye abamubaye hafi mu gihe yari yaratwaye inda akiri muto anashimira abamufashihsije gusubira mu ishuri avuga ko iyo umwana atewe inda akiri muto adakwiriye gutereranwa kuko bishobora kumuviramo kwiheba akaba yanafata ibyemezo bidakwiye.

YANDEREYE Jacqueline yakebuye ababyeyi batabona umwanya wo kuganiriza abana babo kubijyanye n'ubuzima bw'imyororokere
Mubutumwa yageneye abaturage Madamu NIYONAGIRA Nathalie umuyobozi w'Akarere ka Ngoma yavuze ko kwita ku burere bw'abana ari ugutegura ejo hazaza heza h'umwana ku giti cye, umuryango ndetse n'igihugu muri rusange.
Yakomeje agira ati: "Iyo umwana umukuye mu ishuri ukamukoresha imirimo ivunanye, aba avukijwe uburenganzira bwe bwo kubaho neza ahazaza, uba uhombeje igihugu umuntu wari kuzagikorera afite ubumenyi. Mureke dutegure ahazaza h'abana bacu tubarinda ihohoterwa iryo ariryo ryose"

Madamu NIYONAGIRA Nathalie umuyobozi w'Akarere ka Ngoma yifatanyije n'abana mu rugendo rwo kwamagana abahohotera umwana
Ubu bukangurambaga bwatangijwe none kuwa 07/12/2021 biteganijwe kobuzasozwa tariki ya 14/12/2021 hibandwa ku bikorwa bitandukanye birimo; ibiganiro mu nzego zitandukanye, ibiganiro mu bitangazamakuru bitandukanye, mu bigo by’amashuri no mu nsengero.