Jarama: Abadiventisiti bakomeje kubakira inzu imiryango itishoboye yatoranyijwe.

Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rikorera mu Murenge wa Jarama ryiyemeje kubakira imiryango itishoboye inzu 5. Nyuma y’ukwezi iki gikorwa gitangiye, bamaze kubaka inzu 4 indi imwe isigaye bakaba babyukiye mu muganda wo kuyubka kuri uyu wa Mbere taliki 01.09.2025.

Izi nzu zirimo kubakwa n’Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi nizuzura zifasha imiryango idafite ubushobozi kubona aho kuba hujuje ibyangombwa kuko iyi miryango inzu yabagamo yari ifite ibibazo bitandukanye birimo n’isuku nke.

Abagize iri torero bavuga ko iki gikorwa kigamije kugaragaza ibikorwa by’urukundo no gufasha abagifite ibibazo by’imibereho, kugira ngo nabo babashe kubaho neza nk’abandi banyarwanda.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Jarama bwashimiye iri torero ku bw’uruhare rigira mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, buvuga ko ibikorwa nk’ibi bikwiye gufatirwaho urugero n’abandi.

Abizera bo mu Iitorero ry'abadivantisiti b'umunsi wa Karindwi mu gikorwa cy'umuganda wo kubakira umwe mu miryango itishoboye.

Back