Kazo: Abanyeshuri 83 barangije imyuga muri Atelier Mon Talent Ltd bashyikirijwe impamyabushobozi
Mu muhango w'ibyishimo ku banyeshuri barangije amasomo y’imyuga wabereye ku cyicaro cy’ishuri Atelier Mon Talent Ltd riherereye mu Murenge wa Kazo, abanyeshuri 83 barangije amasomo y’imyuga bashyikirijwe impamyabushobozi bemeza ko basoje neza amasomo yabo. Abo banyeshuri bigishijwe imyuga itandukanye irimo ubudozi, kudoda inkweto no gukora imitako.
Uyu muhango witabiriwe n’ababyeyi, abarezi, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa b’ishuri, bose bishimira intambwe ikomeye aba banyeshuri bateye mu rugendo rwo kwihangira imirimo no kwiteza imbere.
Uwimana Claudine, umwe mu barangije kwiga ubudozi yagize ati:
“Nari nsanzwe ndi umwana wo mu muryango uciriritse, ariko ubu menye kudoda imyenda. Ndashimira iri shuri ryanjye n’abarimu badutoje ubuhanga n’indangagaciro z’akazi. Nditeguye gutangira ateliye yanjye kuko mfite ibyo nize.”
Naho mugenzi we Nshimiyimana Jean Claude yize gukora inkweto, yagize ati:
“Ubu ndabasha gukora inkweto nziza zigezweho kandi ndimo no gutekereza uko nafungura iduka. Ndasaba bagenzi banjye kudapfusha ubusa amahirwe twahawe na Leta yo kutwegereza amshuri y’imyuga hafi y’aho dutuye.”
Aba banyeshuri basabye Leta n’abafatanyabikorwa gukomeza gufasha amashuri y’imyuga, cyane cyane mu kubaha ibikoresho byo gutangira imishinga no guhanga umurimo.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose, yavuze ko ishuri rikomeje gufatanya na Leta gufasha gufasha urubyiruko kwiga imyuga itandukanye irubafasha kwiteza imbere. Yagize ati:
“Imyuga ni igisubizo ku rubyiruko rutagira amahirwe yo gukomeza amashuri yisumbuye cyangwa kaminuza. Dufite gahunda yo gukomeza gukorana n’aba banyeshuri kugira ngo ibyo bize bibabyarire inyungu mu buzima.”
Ishuri Atelier Mon Talent Ltd rikomeje gutanga umusanzu ukomeye mu kurwanya ubushomeri mu rubyiruko binyuze mu kubigisha imyuga ibageza ku kwihangira imirimo.