Kibungo: Abadepite n’abaturage mu muganda wo guteza imbere isuku n’isukura

Kuri uyu wa gatandatu, abaturage b’Akarere ka Ngoma bazindukiye mu muganda rusange wibanze ku bikorwa by’isuku n’isukura, mu rwego rwo gukomeza gushyishikarira abaturage kwimakaza umuco w’isuku n’isuku yaba mu ngo zabo, aho bakorera ndetse no ku mubiri wabo.

Uyu muganda wabereye mu Murenge wa Kibungo witabirwa n’Itsinda ry’Abadepite bayobowe na Hon. UWINGABE Solange, bafatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano n’abaturage. Imirimo yibanzweho harimo gusukura umuhanda, gutema ibyatsi no gutunganya mu kigo cyahoze ari INATEK Kibungo.

Mu butumwa bwe, Hon. UWINGABE Solange yashimye abaturage b’Akarere ka Ngoma ku bw’umuhate bagira mu bikorwa by’umuganda, anibutsa urubyiruko ko imbaraga zabo ari rwo rufunguzo rw’iterambere ryabo.

Yagize ati: “Nta banki izabika imbaraga zanyu ngo muzajye kuzibikuza mu zabukuru. Imbaraga mufite uyu munsi ni igishoro gikomeye, mugomba kugikoresha mukiteza imbere, mukorana umurava, kwihangira imirimo no gukora ibikorwa bibateza imbere n’Igihugu muri rusange.”

Hon. Uwingabe yakanguriye urubyiruko gukoresha amahirwe ahari mu myigire, mu bikorwa by’ubucuruzi, mu buhinzi no mu ikoranabuhanga kugira ngo bazabashe guhangana n’imbogamizi z’ahazaza bafite ubushobozi n’ubumenyi buhagije.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yashimiye abaturage bitabiriye umuganda, agaragaza ko isuku n’isukura ari umusingi w’iterambere.

Yagize ati: “Isuku ni ishingiro ry’ubuzima bwiza bityo twese uko turi hano dukwiye gushyira hamwe kugira ngo tubungabunge isuku, tugire ibidukikije bitunganye twirinde kubyangiriza cyane cyane dufate neza ibiti byatewe hirya no hino muri uyu Mujyi kuko bidufasha kuzana umwuka mwiza.”

Meya kandi yongeye kwibutsa abaturage ko kwishyura imisoro ari inshingano itagomba kwirengagizwa, kuko ari yo soko y'iterambere ry’umuturage n’iry’Akarere. Yagize ati:

“Imisoro yacu ni yo yubaka amashuri, amavuriro, imihanda n’ibindi bikorwa remezo. Umuturage wumva inshingano ze zo kwishyura imisoro aba ari umuterankunga w’iterambere rye n’iry’igihugu.”

Yasoje asaba abaturage gukomeza kurwanya ruswa n’akarengane, ababwira ko buri muturage afite inshingano zo kurwanya ikibi aho ari hose no gutanga amakuru y’ahantu abona hagaragara ruswa.

Back