Kibungo: Abakora mu marerero y’abana bato bahawe amahugurwa agamije guteza imbere ireme ry’uburezi
Mu Murenge wa Kibungo, abarezi bigisha mu marerero y’abana bato bahawe amahugurwa yihariye agamije kubongerera ubumenyi buzabafasha gutanga amasomo neza no kuzamura ireme ry’uburezi.
Aya mahugurwa yafunguwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo, Bwana SINGIRANKABO Jean Claude, washimangiye ko uburezi bw’umwana butangirira ku marerero, bityo abarezi baho bagomba guhabwa ubushobozi buhagije kugira ngo batoze neza abana b’u Rwanda rw’ejo hazaza.
Yagize ati:Turabasaba kwigisha abana neza, mukabatoza ubumenyi n’indangagaciro bizabafasha gukura neza. Aya mahugurwa mwabonye agamije kubongerera ubumenyi, kandi tuzakomeza gushaka uburyo bwo kubaha amahirwe yo kwiyungura ubumenyi kugira ngo uburezi bw’abana bato bukomeze kugera ku rwego rwo hejuru.”
Abarezi bitabiriye amahugurwa bagaragaje ibyishimo n’icyizere by’uko ubumenyi bungutse buzabahindurira imikorere ya buri munsi.
Mukamana Claudine, umwe mu barezi ukorera mu marerero mu Kagari ka Karenge, yagize ati:
“Nishimiye cyane aya mahugurwa kuko yampaye uburyo bushya bwo kwigisha abana bato. Nasanze hari ibintu byinshi twakoraga tudafite ibisobanuro bihagije, ariko ubu ndumva mfite icyizere ko nzafasha abana kwiga neza no gukunda ishuri uhereye kuri aba bakiri bato.”
Naho KADAFI Abdulsalim, yashimangiye ko aya mahugurwa azamufasha guhindura imyumvire ye mu mikorere ati: “Aya mahugurwa yampaye uburyo bwo kubona ko uburezi bw’umwana muto ari bwo shingiro ry’ahazaza. Ndumva nshishikajwe no gukoresha ibyo nigishijwe, kugira ngo abana nigisha bazakure bafite imico myiza n’ubumenyi buzabafasha kubaka igihugu no kwiteza imbere ubwabo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kibungo w’Umurenge wa Kibungo Bwana SINGIRANKABO Jean Claude yasabye aba barezi gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe, anabizeza ko ubuyobozi buzajya bubaba hafi kugira ngo uburezi bw’abana bato bukomeze kuba ku isonga.
Mu Karere ka Ngoma habarurwa amarerero y'abana bato 1078 arererwamo abana basaga ibihumbi mirongo itatu na birindwi.

Umukozi ushinzwe ingo Mbonezamikurire y'abana bato VENUSTE NTAMWEMEZI yakurikiranye aya mahugurwa mu Murenge wa Rukira.

Abahuguwe biyemeje gukoresha ubumenyi bungutse bagatanga ireme ry'uburezi mu marerero y'abana bato.