Kibungo: Abaturage bakanguriwe kwita ku isuku mu ngo mbonezamikurire y’abana bato

Kuri uyu wa Mbere taliki 25/08/2025; Mu Murenge wa Kibungo hatangirijwe ubukangurambaga bugamije guteza imbere isuku n’isukura mu ngo mbonezamikurire y’abana bato (ECD). Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye b’inzego z’ibanze n’abaturage, aho bagarutse ku kamaro ko kugira isuku mu ngo no kubaka ubwiherero bufite ibipimo bikwiye.

Ubwo yaganirizaga abaturage, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, MUKAYIRANGA Marie Gloriose, yashimangiye ko isuku ari inkingi ikomeye mu kurinda indwara ziterwa n’umwanda no kurengera ubuzima bw’abana bato.

Yagize ati: “Isuku ni isoko y’ubuzima. Iyo umwana akuriye mu ngo mbonezamikurire isukuye kandi ifite ubwiherero bukwiye, bimurinda indwara zikomoka ku mwanda. Turasaba buri muryango kwita ku isuku no kubaka ubwiherero bufite ibipimo, bityo abana bacu bazakurire ahantu hatekanye kandi hazira indwara.”

Ubu bukangurambaga kandi bwahujwe no gutangiza igikorwa cyo kubaka urugo mbonezamikurire rw’icyitegererezo muri buri murenge hagamijwe gufasha abana bato kubona aho barererwa mu buryo bufite ireme.

Abaturage bishimiye iki gikorwa, bavuga ko kizafasha abana babo kubona aho bigira hujuje ibisabwa byose.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose yafatanyije n'abaturage kubumba amatafari azakoreshwa mu kubaka ingo mbonezamikurire y'abana bato.

Abaturage bakoze umuganda wo kubumba amatafari azifashishwa kubaka ingo mbonezamikurire y'abaana bato.

Mu Murenge wa Mugesera nabo batangije ubukangurambaga bwo kwita kubikorwa by'isuku mu ngo mbonezamikurire y'abana bato.

Abaturage bishimiye ibikorwa by'umuganda wo kwita ku ngo mbonezamikurire y'abana bato.

Mu Murenge wa Remera ingo mbonezamikurire y'abana bato zashyikirijwe ifu y'igikoma ingana n'ibiro 510.

Back