Kibungo: Abaturage bishimiye urugo mbonezamikurire y’abana bato bari kubakirwa hafi y'ingo zabo.

Mu Murenge wa Kibungo, harimo kubakwa urugo mbonezamikurire y’abana bato (Community Based ECD) rwegerejwe abaturage, rwitezweho gufasha ababyeyi kubona aho barerera abana babo mu buryo buboneye kandi hegereye ingo zabo.

Iyi nyubako izafasha abana bato kubona uburezi bw’ibanze bw’imbere mu muryango, ababyeyi bakabona umwanya wo gukora imirimo ibateza imbere badahetwa n’uruhare rwo gucunga abana umunsi wose, ndetse inarinde abana gukora ingendo ndende bajya ku ishuri.

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Ngoma, MUKAYIRANGA Marie Gloriose, yashimangiye akamaro k’iyi nyubako ati: “Urugo mbonezamikurire rugiye kubakwa hano muri Kibungo ruzaba igisubizo gikomeye ku babyeyi n’abana. Ni uburyo bwo gufasha abana gukura neza, kwiga isuku, indangagaciro n’ubumenyi bw’ibanze, mu gihe ababyeyi nabo bazabona umwanya wo kwitabira ibikorwa bibateza imbere. Turifuza ko abaturage barushaho kubyaza umusaruro aya mahirwe bahawe.”

Abaturage bo muri uyu Murenge ahegere uru rugo mbonezamikurire nabo bishimiye cyane iki gikorwa, bavuga ko kizabafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.

Madamu Mukandayisenga Claudine, utuye hafi aho yagize ati:
“Twishimiye cyane ko twegerejwe ECD hafi yacu. Twari dusanzwe tujyana abana kure, ugasanga bagorwa n’ingendo ndende cyangwa se ugasanga turabura umwanya wo gukora imirimo yacu. Iyi nyubako izadufasha cyane kandi izatuma abana bacu bakura bafite ubumenyi n’uburere bukwiye.”

Bwana Ndayambaje Emmanuel, wo mu Kagali ka Karerenge yagize ati:
“Nk’umubyeyi w’umugabo, ndabona ari inyungu kuri twese. Ubundi twabaga dufite ikibazo cyo kwirirwa dutekereza aho abana bari, ariko ubu tuzaba dufite aho tubasiga hemewe kandi hizewe. Bizadufasha gukora neza kandi dutekanye.”

Urugo mbonezamikurire rwa Kibungo ruje rufasha mu kugabanya ikibazo cy’abana bato batabasha kubona uburezi bw’ibanze bitewe n’imbogamizi z’ingendo cyangwa izindi nzitizi z’imibereho, bikaba bizagira uruhare rukomeye mu kubaka ejo hazaza heza.

Abaturage batanze umuganda wo kubumba amatafari azubaka igikoni kizifashishwa mu gutegurira abana igikoma.

 

Back