Kibungo: Hatangiye ubuhinzi bushya bwa Pomme, abaturage bishimira amahirwe y’akazi bahawe

Mu Murenge wa Kibungo, hatangijwe ubuhinzi bushya bwa Pomme (apple), igihingwa kitari gisanzwe gihingwa mu Karere ka Ngoma ariko cyatangiye kugaragaza icyizere cy’umusaruro mwiza.

MUVUNYI Gérard, umuhinzi w’icyitegererezo mu Murenge wa Kibungo, ni umwe mu bafashe iya mbere mu gutangiza ubu buhinzi aho afite hegitari enye (Ha 4) zihinzeho ibiti bya Pomme bigera ku bihumbi bibiri. Avuga ko n’ubwo kubona ingemwe bikiri imbogamizi kuko azikura hanze, yishimira ko iki gihingwa kimaze kugaragaza umusaruro ushimishije kandi kikabasha kwera mu butaka bw’Akarere ka Ngoma bityo akaba yifuza kwagura uyu mushinga no mu yindi Mirenge.

Muvunyi Gerard yagize ati: “Igiti kimwe cya Pomme gitangira kwera nyuma y’imyaka ibiri, ariko iyo kimaze imyaka itanu gishobora gutanga imbuto ziri hagati ya 400 na 600. Nubwo kubona ingemwe bikitugora ariko turifuza ko ubu buhinzi twabwagurira hirya no hino mu Karere ka Ngoma kugirango dushobore guhaza isoko ryo mu Ntara y’Iburasirazuba.,”

Ubu buhinzi bwatanze amahirwe y’akazi ku baturage, aho bamwe bamaze kubona akazi gashya mu murima wa MUVUNYI.

Uwamariya Claudine, umwe mu bagore bahakorera, avuga ko ubu buhinzi bwamuhinduriye ubuzima:

“Mbere naburaga akazi, ariko ubu ndabona amafaranga yo gutunga umuryango, byongeye, ndimo kugenda nunguka ubumenyi kuri ubu buhinzi bwa kijyambere.”

Naho Nshimiyimana Jean, umugabo ukora mu murima wa Pomme, ashimangira ko ubu buhinzi bwamufashije mu guteza imbere umuryango.

“Ubu buhinzi burimo kumfasha mu guteza imbere umurynago wanjye kuko amafaranga nkura hano nshobora kwishyura amashuri y’abana, gutanga mituweli y’umuryango ndetse ngakora n’ibindi bikorwa biteza imbere umurynago wanjye bityo ndashimira Muvunyi wampaye akazi ko gukorera ibi biti bya pomme.”

Visi Meya w’Akarere ka Ngoma ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana MAPAMBANO Nyiridandi, yashimye uyu muhinzi wagaragaje udushya mu buhinzi, anatangaza ko Akarere kagiye gukora ubushakashatsi bugamije kwagura ubuhinzi bwa Pomme no muyindi Mirenge igize Akarere ka Ngoma.

“Twishimira iki gitekerezo cyiza cy’umuturage wacu. Tugiye gukora ubushakashatsi turebe uko twafasha abandi bahinzi kugira ngo ubu buhinzi bukomeze kwaguka, kuko bimaze kugaragara ko butamga umusaruro ushimishije ubukora bukamuteza imbere ikindi n’uko buhanga imirimo mishya bituma abaturage babpona akazi bakiteza imbere.” 

Ubu buhinzi bushya bwa Pomme mu Ngoma butanga icyizere cyo kongera ubukungu bw’abaturage n’Akarere muri rusange cyane ko bufite isoko hirya no hino mu gihugu.

Ubuhinzi bwa Pomme mu Murenge wa Kibungo burimo gutanga umusaruro.

Igiti cya pomme gishobora kwera hagati y'imbuto 400 na 600 mu mwaka bigashimangira ko iki gihingwa gitanga umusaruro.

Muvunyi Gerard umuhinzi wa Pomme aravuga ko afite gahunda yo kwagura ubuhinzi bwe mu Karere ka Ngoma.

Back