Ngoma: Ikoranabuhanga ryegerejwe urubyiruko ryabafashije kwiyungura ubumenyi.

Urubyiruko rwishimira ko begerejwe serivisi z'ikoranabuhanga.

Mu gihe isi igenda yihuta mu bijyanye n’ikoranabuhanga, urubyiruko rwo mu Karere ka Ngoma rurashimira Akarere n’abafatanyabikorwa bako kuba bararuhaye amahirwe yo kwihugura no kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga binyuze mu nzu y’urubyiruko. Iyi nzu yubatse mu murenge wa Kibungo ikaba yarabaye igisubizo ku rubyiruko rwari rufite inyota yo kumenya no gukoresha ikoranabuhanga dore ko baza kwihugura nta kiguzi basabwe.

Abasore n’inkumi batandukanye bahakorera imyitozo n’amahugurwa bavuga ko inyigisho bahakura zabahinduriye ubuzima, zibafungurira amarembo mashya mu bijyanye no kwihugura mu ikoranabuhanga no kugera ku masoko y’akazi bifashishije interineti.

UWERA Jean, umwe mu rubyiruko rwiga porogaramu za mudasobwa, yagize ati:
"Kera kubona mudasobwa cyangwa interineti byari inzozi. Ubu tugeze hano tugahabwa amahugurwa ku buntu. Nize gukora CV, kohereza ibisaba akazi kuri email no gukora imishinga yanjye. Ubu ndiyizeye cyane."

Naho mugenzi we Ndayambaje Eric avuga ko kuva arangije amshuri yisumbuye yakomeje kwihugura cyne mu ikoranabuhanga bityo akaba ageze ku rwego yumva amaze kumenya byinshi yagize ati: "Aha ni ho natangiriye mu byukuri nari nzi bike, ariko ubu nshobora kwiyandikira ibaruwa isaba akazi, gukora amafoto no kuyatunganya ku buryo mu minsi iri imbere nteganya kwikorera ngatangira kwinjiza mafaranga."

Umuyobozi bw’Akarere NIYONAGIRA Nathalie yemeza ko intego ari ugufasha urubyiruko kugira ubumenyi bujyanye n’igihe, by’umwihariko mu ikoranabuhanga, kugira ngo bibafashe kwihangira imirimo.

Yagize ati: "Turashaka ko urubyiruko rwacu rutaguma inyuma. Inzu y’urubyiruko ni urubuga rwo kwigira, gutekereza, no gukura mu bitekerezo. Tuzakomeza gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo urubyiruko rugire aho ruhurira n’amahirwe y’iterambere."

Ikigo cy’urubyiruko gitangirwamo serivisi zitandukanye zihabwa urubyiruko zirimo kubigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga, kubagira inama ku buzima bw’imyororokere na gahunda y’imyidagaduro.

Mu nzu y'urubyiruko iherereye mu Murenge wa Kibungo usanga urubyiruko ruhuze rwihugura muri serivisi z'ikoranabuhanga

Back