Kiliziya Gatolika yashimiwe uruhare igira mu iterambere n’imibereho myiza y’abatuye Akarere ka Ngoma.
Ibi byagarutsweho n’umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie ubwo yifatanyaga na NYIRICUBAHIRO Cardinala Antoine KAMBANDA n’abandi bayobozi ndetse n’abakirisitu gatolika kuri uyu wa Mbere taliki 03/10/2022 mu muhango wo gutangiza umwaka w’iyogezabutumwa 2022/2023 no kwizihiza yubile y’imyaka 25 Padiri MULINZI Didace amaze ahawe ubupadiri.
Mu butumwa yagarutseho umuyobozi w'Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie yashimiye Kiliziya Gatolika uruhare isanzwe ifatanya n'Akarere mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage yagize ati: Akarere kacu na Kiliziya Gatolika dufitanye ubufatanye muri gahunda zihindura ubuzima bw’abaturage nk'uburezi,ubuvuzi, guteza imbere imibereho y’abaturage, kugira umuryango utekanye bihereye mu miryango remezo; Ubu bufatanye ahanini bugamije kurandura ibibazo bishingiye ku myumvire itari myiza mu baturage, birimo: imirire mibi & igwingira ry’abana, guta ishuri, amakimbirane mu miryango, isuku, ibiyobyabwenge n’ubuzererezi".
Nyiricubahiro Cardinal Antoine KAMBANDA we yavuze ko Kiliziya Gatolika izakomeza gufatanya na Leta mu guharanira gutanga uburere ndetse n'uburezi bufite ireme hategurwa neza umuryango w'ejo hazaza ushoboye kdi utekanye bigahera mu guha uburezi bufite ireme ndetse n'uburere bwiza abakiri bato asaba abakirisitu bose muri rusange guharanira kugira umuryango utarangwamo amakimbirane.

Nyiricubahiro Cardinal Antoine KAMBANDA Arkeypiskopi wa Kigali akaba n'umuyobozi wa diyosezi ya Kibungo
Yakomeje agaragaza indangagaciro zikwiye kuranga amashuri ya Kiliziya gatolika akwiye kuba intangarugero yaba mu gutanga amsomo, mu myitwarire ndetse no mu kugira uruhare mu guteza imbere uburere nuburezi bwabana bato mu rwego rwo gutegura neza umuryango w’ejo hazaza ushoboye kdi ufite ubumenyi.
Yasoje ashimira by'umwihariko abakirisitu gatolika uburyo bakomeje kuba indakemwa mu kwimakaza no guharanira ko imiryango yabo ihora ituje kdi itekanye binyuze mu matsinda y'iyogezabutumwa yabashiriweho hirya no hino asaba ko umuryangoremezo wakomeza kwifashishwa nk'ahantu abakirisitu bahurira bagasubiramo ibya roho ariko ukaba n'umuyoboro mwiza wo gukemura amakimbirane mu bashakanye.

Igitambo cya misa cyitabiriwe nabagize ibyiciro bitandukanye

