KOICA yasuye Akarere ka Ngoma, yizeza ubufatanye mu mishinga y’ubuhinzi, uburezi n’ubuzima

Kuri uyu wa Kabiri taliki 19.08.20225 itsinda ryaturutse muri KOICA (Korea International Cooperation Agency) ryasuye Akarere ka Ngoma mu rwego rwo gusuzuma imishinga bari basanzwe bateramo inkunga no kureba indi mishya izakomeza gufasha abaturage mu iterambere.

Iri tsinda ryakiriwe na Visi Meya ushinzwe Ubukungu, Bwana MAPAMBANO Cyriaque, wabasobanuriye uburyo imishinga ya KOICA ikorana n’Akarere yagiye igirira akamaro abaturage by’umwihariko mu buhinzi, uburezi n’ubuzima. Yanashimye uyu mufatanyabikorwa avuga ko KOICA ari umufatanyabikorwa utanga umusanzu ugaragara mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ba Ngoma.

Nyuma y’ibiganiro, iri tsinda ryasuye Igishanga cya Gitugusa, giherereye mu mirenge ya Zaza na Gashanda, aho hagiye gukorwa ibikorwa byo kugitunganya kugira ngo gikoreshwe neza mu buhinzi. Basuye kandi Koperative CORIMI ihinga umuceri, bagirana ibiganiro n’abanyamuryango.

Mu butumwa bwe, MAPAMBANO Cyriaque yashimiye KOICA uburyo ikomeza kuba hafi y’abaturage b’Akarere ka Ngoma mu mishinga y’ingenzi yita ku mibereho yabo. 

Yagize ati: “KOICA ni umufatanyabikorwa twishimira cyane kuko aho yagiye itera inkunga hagaragara impinduka nziza. Turashimira uburyo idufasha mu buhinzi. Dusaba abaturage kwitabira no gufata iya mbere mu gukoresha neza aya mahirwe, kugira ngo ibikorwa bizajye bigira umumaro urambye, bitange umusaruro ushimishije kandi bigire uruhare mu kubateza imbere.”

Yasoje asaba abaturage gukomeza kwitabira gahunda z’imishinga iterwa inkunga na KOICA, kuyibungabunga no kuyigiraho umuco wo kwihangira udushya n’iterambere rirambye.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu MAPAMBANO N.Cyriaque arikumwe n'itsinda rya KOICA basuye imishinga bifuza gutera inkunga.

Nyuma yo gusura imishinga itandukanye abagize itsinda rya KOICA baganiriye n'abaturage.

Back