Komite ishinzwe imicungire y’amazi mu Karere ka Ngoma yaganiriye ku ngamba zo kongera amazi meza

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025 komite ishinzwe imicungire y’amazi mu Karere ka Ngoma yateranye igamije kurebera hamwe ingamba zatuma harushaho kunozwa serivisi z’amazi meza no gutuma agera kuri buri muturage. Iyo nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque.

Iyi nama yitabiriwe n’abafatanyabikorwa barimo WASAC n’umuryango Water For People, ndetse n’abashinzwe amazi ku rwego rw’Akarere n’imirenge.

Mu ijambo rye, Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu guteza imbere serivisi z’amazi mu Karere ka Ngoma, ariko anagaragaza ko hakiri inzitizi zikeneye gukemurwa mu buryo bwihuse. Yagize ati:

“Amazi meza ni uburenganzira bw’ibanze bw’umuturage kandi ni n’umusingi w’iterambere rirambye. Tugomba gufatanya mu guharanira ko amazi agera kuri bose, cyane cyane mu bice bikiri inyuma. Iyi nama ni umwanya wo gusuzuma aho tugeze, tukareba imbogamizi n’amahirwe dufite, tugafatira hamwe ingamba zishingiye ku mibare no ku bitekerezo by’abaturage ubwabo.”

Mu byaganiriweho harimo kongera ibikorwa remezo by’amazi, guhangana n’ibura ry’amazi mu bice bimwe na bimwe by’akarere, gukangurira abaturage kugira uruhare mu kurinda no kubungabunga imiyoboro y’amazi.

Abafatanyabikorwa bitabiriye inama bagaragaje ubushake bwo gukomeza ubufatanye n’Akarere, cyane cyane mu kongera ibikorwa remezo no guhugura abafite aho bahuriye n’imicungire y’amazi.

Iyi nama yitezweho gutanga umurongo ngenderwaho mu bijyanye no kunoza imitangire ya serivisi z’amazi meza mu Karere ka Ngoma, mu rwego rwo kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

 

Back