KOMITE MPUZABIKORWA Y’AKARERE KA NGOMA YATARATERANYE
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 10/11/2017, kuri Sitade Cyasemakamba hateraniye inama ya Komite Mpuzabikorwa y’Akarere ka NGOMA. Nk’uko itegeko No 87/2013 ryo kuwa 11/09/2013 ribiteganya, Komite Mpuzabikorwa ku rwego rw’Akarere ni “Urwego nyunguranabitekerezo ku iterambere n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta mu Karere, imikorere n’imikoranire y’inzego, inzitizi zihari no gutanga ibitekerezo by’uburyo byakemuka”, ni ihuriro ry’abayobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere.
Uretse abateganywa n’Itegeko, iyo nama ya Komite Mpuzabikorwa yari yitabiriwe n’Intumwa za rubanda umutwe w’Abadepite aribo Depite KAYITESI Liberatha na MUKANDERA Iphygénie, Intumwa ya Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Bwana RUGAJU Alex, Abayobozi b’inzego z’umutekano mu Karere, Abagize Inama Njyanama y’Akarere bari barangajwe imbere na Perezida w’Inama Njyanama, Bwana BANAMWANA Bernard, n’abafatanyabikorwa muri Sosiyeti Sivili.
Nyuma yo gusura imurikabikorwa rito, ryagaragayemo udushya twinshi, Umuyobozi w’Akarere ka NGOMA, Bwana NAMBAJE Aphrodise, yahaye ikaze abashyitsi n'abitabiriye inama bose, maze agaragaza ibyakozwe mu mwaka wa 2016-2017, yunganirwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Bwana RWIRIRIZA JMVianney, wagaragaje ibiteganyijwe gukorwa mu mwaka mu 2017-2018.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’akarere yavuze ko iyi nama ari umwanya ukomeye wo kwinegura no kwinenga ku bitaragenze neza kugira ngo hafatwe ingamba zatuma Akarere ka Ngoma kongera kugaragara mu turere twesa neza imihigo. Yashimiye abaturage ko bakoze amatora neza, bagatora neza. Yagaragaje ko hagiye kongerwa imbaraga mu ikoranabuhanga mu buhinzi hibandwa ku kuhira hakoreshejwe utumashini duto, n’imishinga minini mu rwego rwo kongera umutekano w’ibiribwa. Yibukije abayobozi b’inzego zegereye abaturage cyane, ko umuco wo gukemura neza ibibazo by’abaturage no kubaha serivisi nziza bigomba gukomeza gushimangirwa. Yijeje ko gushyira hamwe dutozwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, aribyo bizatuma Akarere ka Ngoma kongera kugaragara mu Turere tw’indashyikirwa mu mwaka turimo wa 2017-2018 dore ko kamaze imyaka ibiri yose kagira imyanya itari myiza.
Mu kiganiro ku mutekano yatanze, IP Eugène MUSONERA yasabye abari mu nama ubufatanye mu kurwanya ibyaha uhereye ku biyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ririmo kubasambanya ku gahato, kubakoresha imirmo ivunanye no kubavana mu mashuri, ubujura, gukubita no gukomeretsa. Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukomeza kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha, nk’urwo bamaze iminsi bagaragaza mu kurwanya ibiyobyabwenge. Ibitekerezo byinshi byatanzwe n'abayobozi b'inzego z'ibanze, byagarutse cyane ku nyota bafitiye amashanyarazi, maze nabo bamarwa impungenge ko iyi myaka irindwi dutangiye izasiga bafite amashanyarazi bose.
Mu ijambo rye, Umushyitsi Mukuru, Depite KAYITESI Liberatha yashimiye abaturage b’Akarere ka Ngoma, ku ruhare rwiza bagize mu migendekere myiza y’amatora, bakanatora neza. Yashimiye Akarere ka Ngoma ku masibo gafite kandi akora neza, agasaba gukomeza kuyateza imbere, kuko uko akora, umwihariko wayo byavukiye Ngoma(Made in Ngoma). Yasabye kandi ashimangira ko ayo masibo yaba umusemburo wo gukemura ibibazo by’ibanze harimo icy’isuku nke.
Muri iyi nama kandi habayemo gahunda yo gushimira abafatanyabikorwa banyuranye n'inzego z'ibanze zakoze neza mu buryo bunyuranye, harimo n'imirenge yashyize mu bikorwa neza imihigo kurusha iyindi. Umurenge wa mbere ni Mutenderi wakurikiwe na Sake, uwa gatatu uba Rurenge.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
Back