Komite Nyobozi Nshya y'Akarere ka ngoma yarahiriye gutangira inshingano, hanakorwa umuhango w'ihererekanyabubasha.

None kuwa Mbere italiki 22.11.2021 Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr. Uzziel NDAGIJIMANA yitabiriye igikorwa cyo kurahiza Komite Nyobozi nshya igizwe na Madamu NIYONAGIRA Nathalie Mayor, Bwana MAPAMBANO N. Cyriaque VMUbukungu na Madamu MUKAYIRANGA M. Gloriose VM imibereho myiza indahiro zabo zikaba zakiriwe na MUGEYO Jerome Perezida w'urukiko rwisumbuye rwa Ngoma. Nyuma yo kurahira kwa Komite Nyobozi hakurikiyeho umuhango w'ihererekanyabubasha hagati ya Bwana NAMBAJE Aphrodise umuyobozi w'Akarere ucyuye igihe na Madamu NIYONAGIRA Nathalie umuyobozi w'Akarere mushya. Igikorwa cyayobowe na Dr.Uzziel NDAGIJIMANA Minisitiri w'Imari n'igenamigamibi.

Minisitiri w'Imari n'igenamigambi Dr.Uzziel NDAGIJIMANA ageza ubutumwa kubitabiriye umuhango w'ihererekanyabubasha.

Mu butumwa yagejeje kubitabiriye umuhango w'ihererekanyabubasha Dr.uzziel NDAGIJIMANA yashimiye komite nyobozi icyuye igihe ibyiza yagejeje ku baturage muri manda isoje  asaba abayobozi bashya kugira ubufatanye n'imikoranire myiza n'abafatanyabikorwa kugira ngo inshingano batorewe babashe kuzishyira mu bikorwa no gushyira umuturage ku isonga kugira ngo bamufashe kugera ku iterambere haba mu mibereho myiza ndetse no mu bukungu. Yakomeje agira ati: “Komite Nyobozi ubu muteruye ikivi gishyashya. mukaba mufite umukoro ukomeye wo kuziba icyuho cya covid 19 no kugera  kubyo igihugu cyiyemeje”

Igikirwa cyitabiriwe n'intumwa ya Guverineri w'Intara y'iburasirazuba Bwana Boniface NTIRENGANYA, Bwana BANAMWANA Bernard Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Ngoma, Madamu KIRENGA Providence wari umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage ucyuye igihe, Bwana KANAYOGE Alex UmunyamabangaNshingwabikorwa w'Akarere ka Ngoma, Lt Col James CASSIUS RF Cmdr, SP James RUTAREMARA DPC, Bwana UWIRAGIYE Gilbert NISS, MAHORO Pacifique Immigration Officer, Abajyanama basoje manda ndetse n'abatorewe manda nshya, Abahagarariye DASSO,  Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge hamwe n'abakozi bakorera ku karere ka Ngoma.

Amwe mu mafoto yaranze igikorwa cyo kurahiza Komite Nyobozi nshya y'Akarere ka Ngoma.

NIYONAGIRA Nathalie umuyobozi w'Akarere ka Ngoma arahirira gutangira inshingano

MUKAYIRANGA Marie Gloriose yarahiriye kuba umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage.

MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque yarahiriye kuba umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu.

Perezida w'Inama Njyanama na Komite Nyobozi isoje manda yagenewe impano inashimirwa imikorere n'imikoranire myiza yayiranze.

Abagize inzego z'umutekano zikorere mu karere ka Ngoma bitabiriye umuhango w'ihererekanyabusha no kurahiza Komite Nyobozi Nshya.

Bwana NAMBAJE Aphrodise umuyobozi w'Akarere ucyuye igihe ashyikiriza igitabo gikubiyemo ibikorwa by'Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie umuyobozi w'Akarere mushya

Back