Koperative CORIMI yatashye inyubako nshya ifite agaciro ka miliyoni 800 Frw

Koperative CORIMI ihinga ikanatunganya umuceri yatashye ku mugaragaro inyubako nshya yubatse igomba gufasha mu kongera umusaruro no kuzamura ishoramari. Iyi nyubako yatashwe yubatswe mu Murenge wa Sake, muri centre ya Gafunzo ikaba yaruzuye itwaye amafaranga asaga miliyoni magana inani (800,000,000 Frw).

Uyu muhango witabiriwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma Bwana BANAMWANA Bernard, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, NIYONAGIRA Nathalie, abagize Inama y’Umutegekano itaguye y’Akarere ndetse n’inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma NIYONAGIRA Nathalie yashimiye abagize Koperative CORIMI ku mbaraga bagaragaje mu kwiyubakira inyubako izabafasha kurushaho guteza imbere ubuhinzi bw’umuceri no kongera ishoramari kuko igiye kujya ibinjiriza amafaranga. Yagize ati: “Iyi nyubako ni ikimenyetso cy’ubufatanye n’ubwitange bwagabize Koperative mwese. Turashimira abagize CORIMI kuba barashoboye gushyira hamwe bakubaka ibikorwa bifatika bizatuma umusaruro wabo wiyongera kandi ubuhinzi bw’umuceri bakora bugakomeza kugira uruhare mu bukungu bw’Akarere n’igihugu muri rusange.”

Yibukije kandi abahinzi ko kugira ngo inyubako ibagirire akamaro bisaba gukomeza guhuza imbaraga, gucunga neza umutungo wa koperative no gukorana n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo bongere umusaruro no kubona amasoko arambye.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma BANAMWANA Bernard, yashimangiye ko koperative zikorera mu karere ari umusingi w’iterambere ry’abaturage. Yagize ati: “Ubufatanye nk’ubu burerekana ko abaturage nibafatanya bashobora kugera kuri byinshi. CORIMI yerekanye urugero rwiza rw’uko koperative icunzwe neza ishobora kuzamura imibereho y’abanyamuryango bayo n’abaturage muri rusange. Ubuyobozi bw’Akarere burabizeza gukomeza kubashyigikira mu mishinga y’iterambere.”

Abagize koperative CORIMI bashimye Ubuyobozi bw’Akarere n’inzego zose zababaye hafi mu rugendo rwo kubaka iyi nyubako, bavuga ko ari intangiriro y’urundi rugendo rwo kugera ku rwego rwo hejuru mu itunganywa ry’umuceri no kongera agaciro k’ibikomoka ku buhinzi bwabo.

Back