KU NSHURO YA 24 AKARERE KIBUTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07/04/2018, mu Karere ka Ngoma kimwe n’ahandi hose mu Gihugu, hatangijwe icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuhango yo gutangiza iki cyunamo, kuri iyi nshuro ya 24, wabereye mu Murenge wa Gashanda, Akagari ka Cyerwa, Umudugudu wa Mizibiri. Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Bwana MUFULUKYE Fred yaje kwifatanya n’abayobozi n’abaturage b’Akarere ka Ngoma muri uwo munsi. Uyu muhango witabiriwe kandi n’abayobozi banyuranye, barimo ab’inzego z’umutekano mu Ntara no mu Karere, abayobozi b’amatorero n’amadini, aba za Kaminuza, Abajyanama b’Akarere, abikorera n’abaturage benshi.
Abatanze ubuhamya, bagaragaje ukuntu, muri ako gace kahoze ari Komini ya Sake, Jenoside yahembewe n’abayobozi ba Leta mbi, aho MUTABARUKA Silivani, wari Depite, yavuye i Kigali azanywe no gukangurira abaturage kwica; we ku giti cye akicira mu ruhame, umututsi wa mbere wazize Jenoside muri ako gace.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodise yahumurije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko abizeza ko Leta nziza iriho iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, yaciye iteka ko jenoside itazongera ukundi mu Rwanda.
Mu ijambo rye Guverineri w’Intara y’iburasizazuba, Bwana MUFULUKYE Fred, nawe yatangiye akomeza abarokotse Jenoside gira ati ”Mukomere, mufite Igihugu, ibyabaye ntibizongera kuba mu Gihugu cyacu”. Yashimiye abaturage, kuba baje ari benshi n’ubwo imvura yagwaga, ibyo bikaba bigaragaza intambwe imaze guterwa mu kugira amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi, ayacu twese. Yagaragaje ko kwibuka Jenodie yakorewe Abatutsi ari ngombwa, kuko bigamije kugira ngo ibyabaye, bitibagirana bityo bikaba byakongera. Yashimiye cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME n’ingabo ubwitange bagize mu kubohora Igihugu no guhagarika jenoside; agaya cyane abakoze Jenoside kuko uretse n’umutwaro w’icyaha ubaremereye haba ku mubiri, ku mutima no kuri roho, bakoze amarorerwa, kandi baranatsinzwe. Yasabye abaturage kureka inzangano, ati “Mu buzima, tugomba gukundana, tukubaka Igihugu cyacu”, ibyo nibyo bizadufasha “Kwibuka twiyubaka” nk’uko n’insangamatsiko y’uyu mwaka ibivuga. Guverineri yashoje asaba ko gahunda yo kwibuka twayigira iyacu, twese tukajya twitabira ibiganiro, tugasura abarokotse, tukabakomeza.
Muri uyu muhango wo gutangira icyunamo cyo kwibuka Jenoside, watangijwe n’isengesho rya Musenyeri Antoni KAMBANDA, hatanzwemo n’ikiganiro “Umwihariko wa jenoside n’aho itandukaniye n’ubundi bwicanyi”. Iki kiganiro cyatanzwe na Prof. Egide KARURANGA, Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo, gishimangirwa na Depite NKUSI Yuvenali.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma
Back