Kuri uyu wa 15 Mata 2024, imibiri 14 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Kibungo.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafite ababo bashyinguwe mu cyubahiro uyu munsi bashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yatumye habaho uyu mwanya kuko bibafasha kubohoka no gusezera ku nzirakarengane zishwe muri Jenoside basubizwa agaciro bambuwe.
Imibiri 14 mu yashyinguwe mu cyubahironi iyabonetse mu kiyaga cya Nyaburiba giherereye mu murenge wa Rikira aho bikekwa ko babaroshye muri icyo cyuzi nyuma yo kubagota bakabura aho bahungira nuko Interahamwe zikabicira muri ayo mazi nkuko byagarutsweho nabo mu miryango yabo barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Uhagarariye imiryango yashyinguye ababo mu rwibutso rwa Kibungo, Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose yavuze ko imibiri yashyinguwe yishwe urwagashinyaguro ndetse bicwa nabi kuko ubwo babarohaga muri iki cyuzi uwagerageje koga bamurashishaga imyambi kugeza ashizemo umwuka dore ko abicanyi bari bakikije ikiyaga ntawabona aho ahungira.
Yagize ati: “Aba Batutsi bishwe nabi kuko babaroshye mu kiyaga cya Nyaburiba abenshi bakiri bazima uwagerageje kuzamura umutwe ngo arebe ko yakoga bamurashishaga imyambi kugeza ashizemo umwuka.”
MKUAYIRANGA yashimiye ingabo za RPA zabohoye u Rwanda rwari mu icuraburindi ziyobowe na Perezida Paul Kagame.
Yashimiye kandi Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ibafashije gushyingura mu cyubahiro no kuba yarunze Abanyarwanda bose ikababanisha neza.
Yagize ati: “Twebwe mubona hano ntabwo twakabaye duhari iyo hataba ingabo za RPA zarokoye benshi mu twe, ubu abenshi ni abagabo abandi ni abagore bafitiye igihugu akamaro. Aba twashyinguye bari bamaze imyaka 30 muri kiriya Kiyaga twarabuze abaduha amakuru ariko nyuma yuko murumuna wanjye atanze ubuhamya hari abo byakoze ku mutima batubwira aho umubyeyi wacu yiciwe none natwe tukaba tugiye kumuherekeza mu cyubahiro gikwiye ikiremwa muntu ntitwatekerezaga ko gushyingurwa bizabaho ariko kubera ubuyobozi bwiza twabigezeho, mu byukuri turuhutse intimba twari tumaranye iyo myaka yose kuko iyo ushyinguye umuntu wawe uba uruhutse kuko uba uzi ko umushyinguye. Iyo utamubonye rero uba utekereza ko hari ahandi hantu ari, wumva ko mu gihe runaka azagaruka.”
Umushyitsi mukuru Hon.Senateri NKUSI Juvenal, yasabye Abarokotse Jenoside gukomera no gukomezanya muri iki gihe cyo kwibuka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agira inama abataratanga amakuru y’ahari imibiri ko bakwiye kuvugisha ukuri kugirango nabo bashyingurwe mu cyubahira.
Yagize ati: “Iyo Ukuri kugiye ahagaragara bifasha imitima y’abarokotse Jenoside yakorwe abatutsi mu 1994 gukira ibikomere y’abasigiye kuko baba bashyinguye ababo mu cyubahiro kdi bigafasha no gukomeza kunga ubumwe nk’abanyarwanda. Mugihe twibuka abacu rero turasabwa kujya dukoresha ijambo “Kwibuka” kuko ari umwimerere wacu ntitukemere ko rivugwa muzindi ndimi kuko bishobora kugoreka amateka yacu. Kwibuka rero ni igihango dufitanye n’abacu bagiye tukibakunze bityo tuzahora tubibuka kdi twese duharanire kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kugirango ntizasubire ukundi.”