#Kwibuka31: Mu Murenge wa Mugesera bibutse Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakajugunywa mu Kiyaga cya Mugesera.
Mu Karere ka Ngoma, hakomeje ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu NIYONAGIRA Nathalie arikumwe n’abandi bayobozi hamwe n’abagize inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Mugesera mu gikorwa cyo kunamira no kwibuka Abatutsi bishwe bakajugunywa mu kiyaga cya Mugesera.
Ibi bikorwa byabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwahereye ku biro by’Umurenge wa Mugesera rusorezwa ku nkengero z’ikiyaga, ahashyizwe indabo mu rwego rwo guha icyubahiro inzirakarengane zishwe urw’agashinyaguro zikajugunywa mu Kiyaga n’abandi baguyemo ari bazima kuko batari bafite aho guhungira kubera ko Interahamwe zari bazagose mu misozi yose ikikije iki Kiyaga.
Mu butumwa bw’Umuyobozi w’Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie yagaragaje ko kwibuka atari igikorwa cy’umunsi umwe, ahubwo ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma, tugafata umwanya wo kunamira abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, tunafata ingamba zo gukumira ko amateka mabi atazasubira ukundi.
Yagize ati: "Turi hano kugira ngo twibuke abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kandi tunibukiranye inshingano yo gukomeza kubaka igihugu gifite umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge."
Mu butumwa bwatanzwe n’abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Mugesera, bashimiye Leta y’u Rwanda n’inzego z’ibanze ku bufasha badasiba kubaha mu rwego rwo kubafasha gukira ibikomere by’amateka, ndetse basaba urubyiruko gukomeza kwigira ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo, bakarushaho guharanira ko atazasubira ukundi no kurwanya abapfobya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Mu Mirenge ya Mugesera, Zaza, Karembo na Gashanda abatutsi bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bashinguye mu cyubahiro mu rwibutso rwa jenoside rwa Zaza.