#Kwibuka31: Umuyobozi w’Akarere NIYONAGIRA Nathalie yasabye urubyiruko gusobanukirwa amateka yaranze u Rwanda no kurwanya abashaka gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 y’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nathalie NIYONAGIRA yagaragaje ko Kwibuka ari igihango gikomeye cy’Abanyarwanda bose abariho ubu, abakiri bato ndetse n’abazavuka mu gushimangira ko amateka mabi yaranze u Rwanda atazasubira ukundi.
Ni igikorwa cyabereye hirya no hino mu midugudu yose 473 igize Akarere ka Ngoma, ku rwego rw’Akarere iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mutenderi, kibanzirizwa no gushyira indabo ku rwibutso mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro imibiri y’abatutsi iharuhukiye.
Abayobozi n'abaturage bashyize indabo ku rwibutso rwa Mutenderi mu rwego rwo kunamira imibiri ihashyinguye

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Bwana BANAMWANA Bernard yunamiye imibiri y'abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa jenoside rwa Mutenderi

Umuyobozi w'Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie ashyira ururabo ku rwibutso ruruhukiyemo imibiri y'abatusti bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w'ingabo Col. Pascal MUNYANKINDI (401Bde Comdr) yunamiye imibiri y'abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa jenoside rwa Mutenderi

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque yashyize ururabo ku rwibutso rwa jenoside rwa Mutenderi yunamira imibiri y'abatutsi iharuhukiye mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza MUKAYIRANGA Marie Gloriose yunamiye imibiri y'abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa jenoside rwa Mutenderi.

Umuyobozi w'Ibitaro Bikuru bya Kibungo Dr.MUNYEMANA Jean Claude nawe yifatanyije n'abandi bayobozi kunamira imibiri ishyinguye ku rwibutso rwa jenoside rwa Mutenderi.

Musenyeri wa Diyosezi ya Kibungo JMV TWAGIRAYEZU nawe yifatanyije n'abandi bayobozi mu kunamira inzirakarengane z'abatutsi bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 zishyinguye mu rwibutso rwa jenoside rwa Mutenderi

UmunyamabangaNshingwabikorwa w'Akarere Bwana INGABIRE Benoit nawe yifatanyije n'abandi bayobozi mu gikorwa cyo kunamira abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa jenoside rwa Mutenderi.

Umunyamabanga w'Inama Njyanama MUSABWASONI Marie Grace Sandra ari kumwe n'abandi Bajyanama b'Akarere bunamiye imibiri y'abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mutenderi

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ngoma BISERUKA Omar nawe yifatanyije n'abandi bayobozi kunamira imibiri y'abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bashyinguye mu rwibutso rwa jenoside rwa Mutenderi.



Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Ngoma TUMWINE Innocent yacanye urumuri rw'icyizere i Rukumberi
Mu butumwa bwe Umuyobozi w’Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie yabwiye abitaririye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ko kwibuka ari uguha agaciro abakambuwe bazira uko bavutse kandi batarabihisemo yagize ati: “Kwibuka ni igihango dufitanye n’abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 twese abari hano, ababyiruka ndetse n’abazabakomokaho turasabwa guhora iteka tuzirikana aya mateka kugira ngo dushimangire amahitamo yacu nk’Abanyarwanda y’uko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi”
Yakomeje asaba urubyiruko kuzirikana uruhare rwabo mu kurinda amateka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside anasaba buri wese gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda rwunze ubumwe.

Umuyobozi w'Akarere NIYONAGIRA Nathalie yasabye urubyiruko kurwanya abashaka gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bifashishije imbugankoranyambaga.
Mu Murenge wa Mutenderi, Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ni igikorwa cyitabiriwe n'abaturage benshi ndetse n'abayobozi batandukanye.










Urwibutso rwa Jenoside rwa Mutenderi rushyinguyemo imibiri isaga 4514 y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.