KWIZIHIZA ISABUKURU YO KWIBOHORA KU NSHURO YA 25 BYABEREYE MURI SITADE NSHYA YA NGOMA
Tariki ya 4 Nyakanga ni umunsi ngarukamwaka u Rwanda rwizihirizaho umunsi wo kwibohora. Kuri iyi nshuro ya 25, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwifatanyije n’abaturage bo mu Mirenge ya Kibungo na Remera, maze ibirori byo kwizihiza uyu munsi w’ibyishimo bibera muri Sitade ya Ngoma. Nubwo iyi Sitade itaruzura neza ngo ibe yanatahwa, ntibyabujije kuyikoreramo ibirori byiza cyane.
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu munsi uhereye ku Muyobozi w'Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodise n’abandi bagize Nyobozi, Umuyobozi w'Ingabo mu Turere twa Ngoma, Kirehe na Bugesera, Col. David MURENZI, Umuyobozi wa Polisi SSP Callixte KALISA, uwa Gereza ya Ngoma SSP Mari Grâce NDWANYI, Abagize Njyanama y’Akarere, Abayobozi b’izindi nzego z’umutekeno, RIB, NISS, Immigration, DASSO, Abayobozi b’amadini n’amatorero, Abayobozi b’ibigo binyuranye by’amashuri IPRC/Ngoma, UNIK, amabanki… Abaturage bo bari bakubise, Sitade yuzuye!
Umunsi wo kwibohora ni umunsi w’ibirori n’ibyishimo ku Banyarwanda bose. Ni umunsi ufite byinshi usobanura, kuko u Rwanda rwavutse bundi bushya. Kuri iyi nshuro ya 25 byari umwihariko nk’uko umwe mu baturage bo mu Murenge wa Kibungo, Gahamanyi Théoneste abivuga. Yagize ati " Twibohoye ingoma y'igitugu yaririho mbere, yari iboshye abaturage, ariko kuri ubu twibohoye uburyo bwose. Umuturage arishyira akizana".
Yakomeje avuga ko ibyo byose babikesha umutekano usesuye bahabwa n'ingabo z'igihugu na Nyakubahwa Perezida wa Repebulika Paul KAGAME uzirangaje imbere.
Ibirori by’uyu munsi byaranzwe n’akarasisis keza k’ibigo binyuranye bikorera mu Karere ka Ngoma, amakoperative, Abakozi b’Akarere, DASSO, Irondo ry’umwuga, kabaye ku njyana nziza cyane ya Boys and Girls Brigade ya Diyosezi ya Kibungo y’Abangirikani. Mu byashimishije abaturage kandi, harimo umupira mwiza w’amaguru wahuje imirenge ya Kibungo na Remera, maze ayo makipi aba abaye aya mbere mu gukinira kuri tapis nziza cyane y’ikibuga cya Sitade ya Ngoma. Umukino warangiye Umurenge wa Kibungo utsinze uwa Remera ibitego 2-1. Mu birori by’uyu munsi kandi habayemo kuremera abasezerewe mu ngabo babiri, bahabwa inka zo kubashimira ubutwari bagize bwo kwitanga, bagatabarira Igihugu. Abo ni KAYIRANGA Michel na Léandre we byaviriyemo n'ubumuga bwo kutabona.
Mu kwakira Abashyitsi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibungo, Madamu KAYITESI Consolée, akaba yagarutse ku kintu cyo kuzirikana abatabariye Igihugu cyane cyane abamugariye ku rugamba. Yagize ati " Abamugariye ku rugamba ku bw'icyo gikorwa cy'indashyikirwa mwarakoze kubwo kwitangira abantu. Kuba turiho uyu munsi ni mwe tubikesha".
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma NAMBAJE Aphrodise, yavuze ko kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 25 ari umwanya wo kurebera hamwe ibyo Abanyarwanda bagezeho, bakanongera kureba icyo kwibohora bivuze. Umuyobozi w’Akarere, yagarutse ku byiza byinshi bimaze kugerwaho muri iyi myaka 25 harimo iterambere rigaragarira buri wese, imiyoborere myiza iha Umunyarwanda wese ijambo, n'umutekano usesuye kugeza ubwo u Rwanda rusigaye rusagurira amahanga.
Yavuze ko ku munsi wo kwibohora ku nshuro ya 25, tugomba kurushaho gusigasira ibyagezweho mu myaka 25 ishize. Yakomeje avuga ko uyu ni ari umunsi wo kwibuka kandi ubutwari bw’abitanze bakabohora Igihugu bagahagarika Jenoside, barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME.
Mu gusoza ijambo Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, bwana NAMBAJE Aphrodise yavuze kuri Sitade ya Ngoma yabereyemo ibirori byo kwibohora, avuga ko nubwo bigaragara ko itararangira, yagombaga kuberamo ibirori mu kwishimira no gusogongera kuri iyi mpano nziza abaturage bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, ubwo yazaga kwiyamamaza muri 2017. Umuyobozi w’Akarere yashimiye byimazeyo Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, ibikorwa byiza n'iterambere adahwema kugeza ku baturage ba Ngoma harimo imihanda, amazi meza, amashanyarazi, iyi Stade na Hoteri nziza nayo yuzuye.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma