Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'urubyiruko i Jarama byaranzwe n’impano z’abana baconga Ruhango

Kimwe n'ahandi mu gihugu kuri uyu wa gatanu taliki 12.08.2022 mu karere ka Ngoma hizihijwe umunsi mpuzamahanga w'urubyiruko. Ku rwego rw'Akarere, Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie yifatanyije n'abaturage ndetse n'urubyiruko mu murenge wa Jarama kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'urubyiruko ufite insanganyatsiko igira iti " ubufatanye bw'abakuru n'abato mu kubaka u Rwanda twifuza" 

Uyu munsi wabimburiwe no gukora ibikorwa bitandukanye by'umuganda hirya no hino mu karere bigamije gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage bisozwa n'umupira w'amaguru wahuje Akagali ka Karenge na Kibimba two mu murenge wa Jarama. Umupira warangiye ikipe y’Akagali ka Kibimba itsinze Akagali ka Karenge ibitego 2-1. Nyuma y’umukino amakipe yombi yashimiwe ubufatanye yaragaragaje mu kibuga agaragaza ubwitange no guhatanira intsinzi, aya amakipe yombi yahembwe ibihembo birimo n’imipira yo gukina.

Amakipe yahawe ibihembo birimo umupira w'amaguru ngo bakomeze bazamure impano zabo muri ibi bihe by'ibiruhuko.

Abasore b'Ikipe y'Akagali ka Karenge nyuma y'umukino bahembwe umupira w'amaguru wo gukina.

Abaturage bari bakubise buzuye bitabiriye  umukino wahuje utugali twa Karenge na Kibimba waranzwe no kugaragaza impano

Mu butumwa umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie yageneye urubyiruko yabasabye kwirinda ikintu cyose gishobora gutuma bangiza ahazaza habo bakirinda gukoresha ibiyobyabwenge, kwirinda inda ziterwa abangavu no gutanga amakuru kubabashora mu ngeso mbi yasoje yibutsa abaturage kugira umuco w'isuku ku mubiri no mungo zabo.

Back