Leta yabashyiriyeho amahirwe angana kuri bose muyakoreshe mwiteze imbere.
Kuri uyu gatandatu taliki 15.10.2022 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie yasabye abaturage muri rusange ndetse n’abagore bo mu murenge wa Jarama by’umwihariko gukoresha neza amahirwe n’ubushobozi bahawe n’igihugu mu kwiteza imbere.
Ibi ni bimwe mu byo yagarutesho mu butumwa yageneye ku bitabiriye igikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, umunsi wizihirijwe mu murenge wa Jarama.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu karere ka Ngoma Madamu Ernestine UMUTONI yavuze ko bishimira uburyo umugore wo mu cyaro asigaye ahabwa agaciro mu bikorwa byose asaba abari n’abategarugori kwitinyuka bagafatanya na basaza babo mu bikorwa bigamije iterambere kuko Leta yabashiriyeho amahirwe angana kuri bose.

Madamu Ernestine UMUTONI Umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'abagore mu karere ka Ngoma
Mu butumwa umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro yagize ati: "Iyo twizihiza umunsi w'umugore wo mu cyaro ni umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma tukareba imbogamizi umugore wo mucyaro agihura nazo ndetse tugafata n'ingamba zigamije kumuteza imbere, birakwiye ko dutangira kwita ku mwana w’umukobwa akiri muto tukamwubakira ubushobozi butuma yitinyuka akazashobora guhangana ku isoko ry’umurimo kugirango azashobore kwibeshaho ndetse no gutunga abazamukomokaho”

Umuyobozi w'Akarere kaNgoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie yasabye abaturage gukumira ihohoterwa rikorerwa abana b'abakobwa.
Ku rwego rw’Akarere ka Ngoma, mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro mu murenge wa Jarama, bamwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Ngoma, amadini ndetse n’abantu ku giti cyabo baremeye Koperative y’abagore bakora ubuhinzi sheki ya miliyoni 2, amapombo yo gutera imiti mu myaka ndetse n'imiti yica udukoko, ihene 6, hirya no hino mu mirenge kdi habaye igikorwa cyo kuremera abagore bakomoka mu miryango y’abatishoboye.
Bimwe mu bikorwa byo kuremera abagore byakozwe ku munsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro

