Mbere yo gusoza manda yayo Inama njyanama y’Akarere ka Ngoma idasanzwe yateranye yiga kubibazo by’abaturage bayiigejejeho.

None kuwa kane taliki 22.10.2021 mu cyumba cy'inama cya Hoteli y’Akarere ka Ngoma East Gate Hotel hateraniye Inama Njyanama idasanzwe iyobowe na Bwana BANAMWANA Bernard Perezida w'inama njyanama y'Akarere ka Ngoma.

Iyi nama yaganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo:

Raporo y'ibyakozwe n'inama njyanama na komite nyobozi muri manda 2016/2021

1. Kugaragarizwa ibyashyizwe mu bikorwa muri gahunda ya DDS na LED project kugeza uyu munsi.

2. Gusuzuma no gufatira imyanzuro ibibazo byabaturage bandikiye inama njyanama bitari byarafatiwe umwanzuro

3. Guhabwa amakuru yuko icyorezo cya COVID-19 gihagaze n'ingamba zafashwe n'Akarere ka Ngoma muguhangana nacyo

4. Abari mu nama bishimiye ibikorwa byose byagezweho muri iyi manda by'umwihariko bishimira ko ikipe y’Akarere ka Ngoma yatsindiye kujya mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Umunyambanga w'Inama Njyanama y'Akarere ka Ngoma Madamu MUKANKURANGA Beatrice agaragariza abitabiriye inama ibyakozwe na \njyanama mu gihe cy'imyaka itanu ya manda.

BwanaNAMBAJE Aphrodise umuyobozi w'Akarere ka Ngoma yagaragarije abitabiriye inama ibyo komite nyobozi yashyizwe mu bikorwa mu gihe cy'imyaka itanu.

Bwana BANAMWANA Bernard Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Ngoma yasoje inama ashimira inzego zose harimo abajyanama, inzego z'umutekano, abafatanyabikorwa b'Akarere ka Ngoma ndetse n'abaturage uruhare bagize mu iterambere ry'Akarere muri iyi manda igana ku musozo .

Back