Meya NIYONAGIRA Nathalie yasabye abafatanyabikorwa b’Akarere gushyira imbere ibikorwa bifasha abaturage kwikura mu bukene.

Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Ngoma yateranye kuri uyu wa Gatatu taliki 18 Kamena 2025, Umuyobozi w’Akarere NIYONAGIRA Nathalie yasabye abafatanyabikorwa b’Akarere kongera imbaraga mu bikorwa bigamije gufasha abaturage kwikura mu bukene, yibutsa ko iterambere nyaryo rigomba gushingira ku muturage ubayeho neza kandi wihagije.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abagize inama njyanama, inzego z’umutekano, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta (NGOs), abikorera n’abandi bafatanyabikorwa bakorera mu Karere ka Ngoma. Yari igamije gusuzuma aho akarere kageze mu mihigo, kurebera hamwe imbogamizi zihari no guhuza ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage.

Mu ijambo rye, Meya NIYONAGIRA yashimangiye ko nubwo hari intambwe yatewe mu guteza imbere imibereho y’abaturage, hakiri ibikenewe kongerwamo imbaraga, by’umwihariko mu kongera ubukungu bw’imiryango iciriritse.

Yagize ati: “Turifuza kubona impinduka zigaragara mu mibereho y’umuturage. Dukeneye ko ibikorwa by’abafatanyabikorwa bitangirira hasi, ku baturage bakeneye iterambere kurusha abandi. Gukorera hamwe ni bwo buryo buzadufasha kugera ku ntego yo kwihutisha iterambere rirambye.”

Yibukije ko ubufatanye mu gukemura ibibazo byugarije abaturage ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry’akarere, asaba abafatanyabikorwa gushyira imbere ibikorwa bifatika birimo guteza imbere ubuhinzi, uburezi, ubuzima, guteza imbere urubyiruko n’abagore, ndetse n’ubushobozi bwo kwihangira imirimo.

Bamwe mu bafatanyabikorwa bagaragaje ko bishimiye uburyo ubuyobozi bw’akarere bubakorera ubuvugizi ndetse bakanabaha umwanya wo kugira uruhare mu igenamigambi. Biyemeje gukomeza gushyigikira gahunda z’akarere zigamije kuvana abaturage mu bukene.

Muri iyi nama, hanagarutswe ku mishinga itandukanye iri gukorwa cyangwa iteganywa, irimo iyo gufasha urubyiruko kubona igishoro no kwihangira imirimo, guteza imbere ubuhinzi bushingiye ku buhinzi buteye imbere, gukomeza gahunda ya Nkunganire no guteza imbere ibikorwaremezo by’ingenzi.


Inama mpuzabikorwa y’Akarere ka Ngoma yabaye umwanya wo kongera guhuza imbaraga hagati y’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa mu rugamba rwo guteza imbere abaturage. Ubuyobozi bw’Akarere bwagaragaje ko ubufatanye n’abafatanyabikorwa b’Akarere aribwo buzafasha mu gukemura ibibazo by’abaturage no kwikura mu bukene burambye.

 

Back