Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yasabye urubyiruko kugira indangagaciro yo gukunda umurimo
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Ambasaderi Christine NKULIKIYINKA, yasabye urubyiruko gushyira imbere indangagaciro yo gukunda umurimo no kuwufata nk’inzira yo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro gahunda yo kwita ku bana n’urubyiruko mu biruhuko, mu gikorwa cyabereye mu murenge wa Zaza, mu Karere ka Ngoma gifite insanganyamatsiko igira iti: Ubuzima bwiza,Agaciro kanjye”.
Ambasaderi NKULIKIYINKA yavuze ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu, ariko ko iyo zitayobowe neza, zishobora guhinduka ikibazo aho kuba igisubizo. Yasabye ababyeyi n’abarezi kugira uruhare mu kubatoza indangagaciro nziza nko gukunda umurimo, gukunda igihugu no kugira imyitwarire iboneye.
“Urubyiruko rugomba kumenya ko nta terambere rishoboka hatabayeho umurimo. Kugira indangagaciro yo gukunda umurimo ni inkingi ikomeye mu kubaka ejo hazaza h’igihugu cyacu,” yavuze Minisitiri NKULIKIYINKA.
Yibukije kandi ko ibiruhuko ari umwanya mwiza ku rubyiruko wo kwiga, gusoma, kwifatanya n’imiryango mu mirimo itandukanye, no kuganira n’abakuru babafasha kumenya neza ubuzima no kwirinda ibishuko byabangamira ejo habo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu NIYONAGIRA Nathalie, yashimye iyi gahunda, avuga ko ifasha abana n’urubyiruko kwirinda imyitwarire mibi, harimo ubuzererezi, ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu n’ibindi.
Yagize ati: “Nk’Ubuyobozi bw’Akarere, twiyemeje gukorana n’abafatanyabikorwa mu gukomeza gahunda nk’izi zigamije kurinda no kurera umwana nyarwanda. Twifuza ko abana n’urubyiruko babaho bafite intego, bazi aho bava n’aho bajya,” Yasabye urubyiruko ruri mu biruhuko gukoresha neza umwanya bafite, bagafasha ababyeyi mu mirimo yo mu rugo no kwitabira ibikorwa byateguwe bibafasha kongera ubumenyi no kugira imyitwarire iboneye.
Iyi gahunda yo kwita ku bana n’urubyiruko mu biruhuko itegurwa ku bufatanye bw’inzego za Leta, ababyeyi, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’imiryango itegamiye kuri Leta. Yitezweho gutanga umusanzu mu guha urubyiruko uburere buboneye no kubatoza indangagaciro nziza n’umuco Nyarwanda.