Minisitiri w’Imari n’igenamigambi yitabiriye umuganda mu karere ka Ngoma agaragaza ko umuganda ugira uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho na Nyakubahwa Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr. Uzziel NDAGIJIMANA mu muganda ngaruka kwezi wabereye mu Mudugudu wa Kiriko; Akagari ka Gafunzo; uurenge wa Sake mu Karere ka Ngoma.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 26/03/2022 Minisitiri Dr. Uzziel NDAGIJIMANA yifatanije n’abaturage bo mu murenge wa Sake mu bikorwa by’umuganda wibanze gusana ikiraro gihuza Umurenge wa Sake n’Umurenge wa Zaza no gusibura umuhanda.

Bamwe mu baturage bakoreshaga iki kiraro bavuga byababeraga imbogamizi ikomeye kuhanyuza ibinyabiziga bikabagora mu bubijyanye n’ubuhahirane hagati yabo.

Abaturage bakoresha ikiraro gihuza Umurenge wa Zaza n’umurenge wa Sake barishimira ko cyongeye gukoreshwa nyuma y’igihe kinini cyari cyarangiritse. (Kalimba Jean asanzwe akoresha moto)

Uwitwa KALIMBA Jean atuye mu mudugudu wa Kanazi; Akagari ka Nkanga mu Murenge wa Sake yavuze ko byagoranaga kuhanyuza ikinyabiziga igihe bajyanye imyaka ku isoko.

Ati: “Iki kiraro kitarakorwa umuntu yahacaga mu buryo bugoye,imodoka zo ntabwo zashoboraga kuhambuka ariko ubu ngubu ikintu kizima dukoze nuko iki kiraro gikozwe imodoka ziraja zihaca ndetse uyu muhanda ugiye kongera ube nyabagendwa ku bantu b’ingeri zose”.

Naho mugenzi we witwa NYIRAMAHIRWE Adeline utuye mu mudugudu wa Nyakageza, Akagari ka Gafunzo nawe yunzemo ati: “Iki kiraro kidufitiye akamaro kuko ni inzira itujyana mu isoko rya Gafunzo kandi ikaba inyurwamo n’abantu benshi harimo abaturuka mu Murenge wa Zaza bajya guhahira i Gafunzo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie yasabye abaturage gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kugira ngo hakomeze kubaho amahirwe yo gukomeza guhura mu buryo bw’imiganda hakorwa ibikorwa by’iterambere.

Ati: “N’ahandi hose mu mirenge umuganda wabaye. Ni ukuvuga ngo icyo tubakangurira (abaturage), ubu umuganda watangiye buri kwezi uzajya uba. Uyu muganda kugirango tube tuwugezeho, nuko bubahirije gahunda zisabwa na Leta zirimo; Gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ubukangurambaga kuri EjoHeza no kwishyura Mituweli (2022-2023), Ingamba zo gukumira ibiza no guhangana n'ingaruka zabyo, Gukomeza kurwanya COVID-19 no kuyikingiza byuzuye [….]. Nidukomeza rero ibyo Leta idusaba cyane gufata urukingo rwa gatatu rwo kwishimangiza bizaduha amahirwe yo gukomeza gukora ntacyo twikanga kubera ko tuzi ko tutakwandura mu buryo bworoshye,bityo bitworohereze gukomeza gukora ibikorwa by’iterambere binyuze mu muganda”.

Madamu NIYONAGIRA Nathalie umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yasabye abaturage gukomeza kubahiriza gahunda za Leta zirimo no kwikingiza COVID-19 byuzuye

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi akaba n’imboni y’Akarere ka Ngoma muri Guverinoma Dr. Uzziel NDAGIJIMANA agaragaza ko ibikorwa by’imiganda bifasha igihugu mu iterambere.

Ati: “Ni igikorwa gishimishije kuko hamaze gukorwa ikiraro gihuza imirenge ibiri uwa Sake n’uwa Zaza. Abaturage bari bamaze igihe badashobora kugenderanira rwose iki kibazo kikaba gikemutse kandi biturutse mu gikorwa cy’ abaturage ubwabo bafatanyije n’ubuyobozi. Ni urugero rwiza rero rw’ibindi bishobora gukorwa.

Ni ibikorwa mu by’ukuri byihutisha iterambere ry’igihugu kuko ntabwo cyabona ingengo y’imari yo gukora imirimo yose niyo mpamvu umuganda nawo ugira umusanzu ukomeye kdi twishimira nka Guverinema tunashimira abaturage bawitabira. Nk’ibi ng’ibi aho kugirango akarere kabitangeho amafaranga, hakoreshejwe imbaraga z’abaturage kandi bigezweho bidasabye ingengo y’imari. Buri kwezi rero, hakwiye kujya hajyaho gahunda yo kureba niba turangije kino kiraro,ukwezi gutaha hakorwa iki nacyo cyafasha abaturage”.

Dr.Uzziel NDAGIJIMANA Minisitiri w’Imali n’Igenamigambi yashimiye abaturage uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu binyuze mu bikorwa by’umuganda.

Muri uyu muganda hakozwe ikiraro gihuza imirenge ibiri ariyo Zaza na Sake gifite agaciro ka Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3,000,000Frw) hanasiburwa umihanda ureshya n’ibirometero bitanu (km5).

Back