Minisitiri w’Intebe yatashye Katedarali ya Kibungo

Diyosezi Gaturika ya Kibungo yashimiwe kuba ikora byose kugira ngo ihuze kwigisha Ivanjiri no kwigisha abakristu kugira ubuzima bwiza.
Ibyo ni bimwe mu byo Nyakubahwa Ministiri w’Intebe, Dr. Edouard NGIRENTE yavuze mu muhango wo gutaha Katedarali Mutagatifu Andereya ya Kibungo.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wagatandatu tariki ya 02/12/2107, umunsi Abakristu b’Abanyagaturika basanzwe bizihirizaho Mutagatifu Andereya witiriwe iyo katedarali itagira uko isa, wabaye umunsi w’ihuriro gaturika kuko wari wahuje Abepisikopi ba Diyosezi zose z’ u Rwanda, bari kumwe n’Intumwa ya Papa mu Rwanda Musenyeri Andereya, Abasenyeri bayobora andi matorero n’amadini, inshuti za Diyosezi ya Kibungo haba iz’imbere mu Gihugu no hanze yacyo n'abakristu benshi baturutse imihanda yose.
Nta mugayo iki igikorwa gishimwa cyane na buri wese, ni ikimenyetso cy’ubwitange bw’abakristu ba Diyosezi ya Kibungo batanze hafi ½ cy’akayabo  hafi miliyoni 440 zubatse iyo Ngoro y’Imana. Ni ikimenyetso na none cy’uko abashyize hamwe bagera kuri byinshi. Mu ijambo rye Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard NGIRENTE yashimye muri rusange ubufatanye busanzwe buranga Kiliziya Gatulika na Leta y’u Rwanda. Yavuze ko, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaje kwifatanya n’abaturage mu muhango wo kwegurira Imana kiliziya nshya ya Katedarali ya Kibungo no gutangiza umwaka wa Yubile y’imyaka 50, Diyosezi ya Kibungo imaze ishinzwe. Kimwe na Musenyeri Antoni KAMBANDA wa Diyosezi ya Kibungo, Minisitiri w’Intebe yashimiye cyane abaturage ubwitange bagize muri icyo gikorwa, bubaka iyo katedarali nziza cyane. Yashimiye Diyoszi ya Kibungo kuba ikora byose kugira ngo ihuze kwigisha Ivanjiri no kwigisha abakristu kugira ubuzima bwiza, ikarwanya ihohoterwa ry’umwana w’umukobwa, ari nako iteza imbere ubuhinzi. Yavuze ko amadini akoresheje neza icyizere abakristu bayafitiye, yarwanya bimwe mu bibazo bicyugarije umuryango nyarwanda nk’amakimbirane mu ngo, abana bata amashuri, umwanda, kunywa ibiyobyabwenge no kutitabira ubwisungane mu kwizuva.
Mu bwiza bw’iyi Ngoro y’Imana Katedarali Mutagatifu Andereye, harimo kuba harakoreshejwe amakaro meza cyane, asaswa hasi yakorewe mu Rwanda; ibi bikaba bigaragaza uko Igihugu cyacu kigenda cyigira.


SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma.
typo3/backend.php
Back