Mu gutangiza igihembwe cya gutera ifumbire muri Kawa abahinzi biyemeje gukoresha neza ifumbire bahawe.

Hagangijwe igihembwe cyo gutera ifumbire mu gihingwa cya Kawa.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 06.12.2024 mu Karere ka Ngoma hatangijwe igihembwe cyo gutera ifumbire mu gihingwa cya Kawa. Ni igikorwa cyayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque n’abandi bafatanyabikorwa mu buhinzi. Iki gikorwa cyibereye mu Murenge wa Remera, Akagali ka Bugera kuri Site iteyeho ibiti bya Kawa bisaga igihumbi na magana atandatu 16000 ku buso bungana na hegitari eshatu.

Mu butumwa yagejeje ku bahinzi ba Kawa muri rusange; Umuyobozi w’Akarere  wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu MAPAMBANON.Cyriaque yavuze ko baje kwifatanya n’abaturage kugirango babereke urugero rw’uko igiti giterwa ifumbire kandi bigafasha mu gutanga umusaruro kuko biba bikozwe neza yagize ati: “Dutangije igihembwe cyo gutera ifumbire mu Kawa biradufasha gukorera imirima yacu no kuyitaho ariko twirinde gukoresha iyi fumbire icyo itagenewe kuko nibwo tuzabasha kubona umusaruro kubera ko iyi fumbire harimo uruhare rwa Leta”.

Mu Karere ka Ngoma hari abahinzi ba kawa 7,282 bafite ibiti bigera kuri 4,811,749 bihinze kuri hegitari 2,300 n’inganda 9 zitunganya umusaruro.

Ku mwaka, hasarurwa toni 451 za kawa itunganyije neza, naho ibitumbwe hasarurwa toni igihumbi 2256, muri iki gihembwe cy’ihinga 2024-2025A Akarere kandi haherutse guterwa ibiti bishya bigera 142,000,000 mu rwego rwo kongera umusaruro.

 

Back