Mu gutangiza igihembwe cy’ihinga 2018B, abaturage bishimiye n’umusaruro mwiza bafite.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 06/03/2018, nibwo mu Karere ka Ngoma hatangijwe ihigembwe cy’ihinga 2018B. Iki gikorwa kikaba cyabereye mu Murenge wa Mutenderi, akagari ka Nyagasozi ku butaha buhuje bungana na hegitari 70 zigiye guhingwaho ibishyimbo bikungahaye bu butare.
Umuyobozi w’Akarere wungirje ushinzwe ubukungu, Bwana RWIRIRIZA Jean Marie Vianney, wagiye gutangiza igihembwe cy’ihinga yasabye abaturage gutegura imirima neza, bagashyira imbuto mu butaka vuba kuko itegenyagihe rigaragaza ko imvura izava mu kirere vuba.
Nyuma y’iki gikorwa cyo gutangiza ihinga hakurikiyeho igikorwa cyo gutangiza igikorwa cyo guhunika ibigori. Iki gikorwa kikaba kigamije gukangurira abaturage guteganyiriza iminsi iri imbere kuko umutekano w’inda ari ingenzi cyane. Muri iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere Wungirije, Bwana RWIRIRIZA Jean Marie Vianney, yasabye abaturage gufata neza umusaruro kugira ngo ugire ubuziranenge busabwa ku isoko ariko ashimangirako umusaruro ujyanwa ku isoko ari uwasagutse ku bigomba gutunga urugo. Yavuze ko byaba bibabaje kubona umuntu yeza neza, ariko nyuma y’ukwezi ugasanga iwe nta kintu kiriyo, byose yarabijyanye ku isoko.
Muri rusange umusaruro mwiza w’ibigori wabonetse mu gihembwe cy’ihinga 2018A, urishimirwa n’abaturage bose, kandi biragaragara ko bawitayeho uhereye ku bwanikiro buciriritse biyubakiye, imashini yo guhungura ibigori baguze no kuri gahunda yo guhunika bashyize imbere. Bose bavuga ko bagiye gukomeza ibikorwa byo kwiteza imbere, ari nako bita kuri iki gihembwe kuko nacyo babona gishobora kuzaba cyiza.
SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma
Back