Mu gutangiza igihembwe cy’ihinga 2024A, abahinzi basabwa guhinga ubutaka bwose kugirango barusheho bongere umusaruro.
Igihembwe cy'ihinga cya 2024B mu karere Ngoma, cyatangirijwe mu murenge wa Rukira aho abahinzi beretswe uburyo bwiza bwo gutera ibishyimbo. Aba bahinzi bavuga ko izi nama bahawe ndetse na gahunda yo guhinga ubutaka bwose byabagiriye akamaro kuko byatumye babona umusaruro mwiza w'ibigori mu gihembwe cy'ihinga gishize bityo bakaba babona ari umwanya mwiza wo kongera guhinga ubutaka bwose muri iki gihembwe cy'ihinga cya 2024B bakanabishishikariza bagenzi babo guhinga ubwo bafite kugirango barusheho kurwanya inzara.
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie yashimiye abahinzi uburyo bubahirije inama bagiriwe mu gihembwe cy'ihinga gishize bakabona umusaruro mwinshi w’ibigoli abasaba kwirinda gutwika umusaruro wabonetse bawugurisha bamamyi babishyura amafaranga make kuko birangira bibagizeho ingaruka. Yabibukije guhinga ubutaka bwose naho udashoboye kubuhinga yagiriwe inama zo kubutiza mu genzi we kugira ngo bafatanyirize hamwe kongera umusaruro w’ibiribwa mu Karere ka Ngoma..
Muri iki gihembwe cy’ihinga 2024B mu Karere ka Ngoma hazahingwa bitandukanye ariko byatoranyijwe birimo ibishyimbo bizahingwa ku buso buhuje bungana na Hegitari 21,519 umusaruro uteganyijwe ni Toni 25,822. Ibigori bizahingwa kuri Hegitari 318 umusaruro witezwe ni toni 1176 ni mu gihe Soya biteganyijwe ko izahingwa kuri Ha 170, umusaruro usaruro ukaba ungana na toni 153.