Mu gutangiza igihembwe cy’ihinga 2025A, abahinzi basobanuriwe uburyo bwo guhinga budahungabanya ubutaka.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque yifatanyije n'abaturage mu Murenge wa Zaza mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy'ihinga 2025A.

Igihembwe cy'ihinga cya 2025A mu Karere Ngoma, cyatangirijwe mu murenge wa Zaza,Akagali ka Ruhembe kuri site ya Karenge aho abahinzi beretswe uburyo bwiza bwo gutera ibihingwa ariko batangiza ubutaka. Aba bahinzi bavuga ko izi nama bahawe ndetse na gahunda yo guhinga ubutaka bwose byabagiriye akamaro kuko byatumye babona umusaruro mwiza w'ibigori mu gihembwe cy'ihinga gishize bityo bakaba babona ari umwanya mwiza wo kongera guhinga ubutaka bwose muri iki gihembwe cy'ihinga cya 2025B bakanabishishikariza bagenzi babo guhinga ubwo bafite kugirango barusheho kurwanya inzara.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque yashimiye abahinzi uburyo bubahirije inama bagiriwe mu gihembwe cy'ihinga gishize abibutsa guhinga ubutaka bwose naho udashoboye kubuhinga yagiriwe inama zo kubutiza mugenzi we kugira ngo bafatanyirize hamwe kongera umusaruro w’ibiribwa mu Karere ka Ngoma.

Muri iki gihembwe cy’ihinga 2025A mu Karere ka Ngoma hazahingwa ibihingwa byatoranyijwe birimo ibishyimbo bizahingwa ku buso buhuje bungana na Hegitari 21,000; Ibigori bizahingwa kuri Hegitari 20,854, Umuceri Ha 1,190 n'imyumbati 1,500.

 

Back