Mu karere ka Ngoma habereye Amarushanwa ya Kung-Fu ku bana bato.
Kuri iki cyumweru kuwa 14/08/2022 mu Karere ka Ngoma habaye amarushanwa y'umukino wa Kung-Fu yateguwe na Federation ya Kung-Fu mu Rwanda.
Ni amarushanwa ahuza ama Clubs ya Kung Fu abarizwa hirya no hino mu Gihugu, uyu munsi hakaba hitabiriye amakipe 17 agizwe n'abahungu n'abakobwa bari munsi y'imyaka 15

Abana bishimiye kwerekana impazo zabo mu mukino wa Kungu-Fu
Iki gikorwa kitabiriwe n'Abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie, intumwa ya Minisitiri wa Siporo akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru, Bwana HABYARIMANA Florent, Umuyobozi wa Federation ya Kung-Fu mu Rwanda Bwana UWIRAGIYE Marc.
Nyuma y'amarushanwa abatsinze bahawe imidari, ibikoresho by'ishuri naho uturere twitabiriye aya marushanwa two duhabwa icyemezo cy’ishimwe, ikipe yitwaye neza kurusha ayandi yabaye Black Scorpion Kayonza ihabwa igikombe.
Ubutumwa bwatanzwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma ndetse n'Umushyi mukuru, bwagarutse ku kamaro ka Sport muri rusange no ku muntu ku giti cye by'umwihariko, basaba abana bitabiriye amarushanwa gukomeza kurangwa n'imyitwarire myiza kugirango bizabafashe gukomeza guteza imbere impano zabo.

Ikipe ya Black Scorpion Kayonza niyo yegukanye igikombe nyuma yo kugaragaza impano zabo mu mukino wa Kung-Fu bafashe ifoto y'urwibutso bari kumwe n'abayobozi.

Umuyobozi wa Federation ya Kung-Fu mu Rwanda Bwana Marc UWIRINGIYE yashimiye urubyiruko rwitabirye amarushanwa

Intumwa ya Minisitiri wa Siporo akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru muri aya marushanwa Bwana HABYARIMANA Florent.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie yitabiriye aya marushanwa ashimira abana ubuhanga bagaragaje mu mukino wa Kung-Fu